Umufana w’ikipe ya Birmingham yinjiye mu kibuga akubita igipfunsi mu mutwe rutahizamu Jack Grealish wa Aston Villa bari bahanganye mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Umukinnyi wa Aston Villa yahuye n'uruva gusenya mu kibuga akubitwa n'umufana

Uyu mufana wari wataye umutwe, yinjiye mu kibuga umukino urimbanyije, akubita igipfunsi umukinnyi wa Aston Villa Jack Grealish bari bahanganye yitura hasi,polisi iratabara.

Uyu mukinnyi ukina asatira yahise yitura hasi bagenzi be bahita bamwuzuraho bashaka kumutabara,polisi nayo ihita iza kumutabara.

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mufana ndetse yamaze kumugeza muri gereza kubera aya mahano yakoreye kuri stade St Andrew ya Birmingham.

Aya makipe yombi ahuriye mu mujyi wa Birmingham, akunze guhangana cyane kuko kuva kera yahoze ari amakeba.

Nyuma yo gukubitwa igipfunsi n’umufana, Jack Grealish wa Aston Villa yahagurutse akomeza umukino gusa benshi mu bakinnyi bakomeye muri premier League basabye ko uyu mufana afatirwa ibihano bikomeye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU