Nkore iki? Nitwa Agnes ntuye Kibagabaga mu mugi wa Kigali, nashakanye n’umugabo wanjye nta kibazo nakimwe dufite mbese mu myaka 3 tumaranye ntawe uzi akababaro.

Umukire tubereye mu nzu agiye kuntanya n’umugabo wanjye bitewe n’uburyo ateramo akabariro! Nkore iki?

Mbere na nyuma yo gushakana n’umugabo wanjye yari afite akazi karyoshye mbese ntacyo tubuze kuko yahembwaga amafaranga atubutse kuburyo twihazaga tukanasagurira imiryango.

Mu minsi ishize rero amasezerano y’akazi k’umugabo wanjye yaje kurangira maze akazi karahagarara nanjye iduka yari yaranshingiye ntangira gukuraho amafaranga yo kudutunga maze igenda nka nyomberi sinamenye aho ryanyuze.


Kuva ubwo twatangiye guhura n’ubuzima bubi inshuti zigera igihe ziraturambirwa kuko twabaga tubazengereje inzu twakodeshagamo tubura ayo kwishyura biraducanga.

Gusa ku bw’amahirwe umwe mu nshuti zacu yaduhaye inzu yo kubamo nyuma mbona akazi kampemba udufaranga ducye twifashisha ariko umugabo wanjye n’ubundi akomeza ari umushomeri.

Gusa nsubiye inyuma gato muri ibyo bihe umutware wanjye abuze akazi yatangiye gucika intege mu buriri ntahindukire ngo dukore imibonano mpuzabitsina, yanabikora agasa n’uwikiza cyangwa rimwe na rimwe igitsina cye ntigifate umurego.

Naje guhorana ako gahinda kuko njye nahoraga mbishaka ariko nkabura uko mbigenza nk’ihangana, ariko kenshi nkibaza nti “Nkore iki” kuko byabaga byandenze.

Mu minsi ishize rero wa mukire waduhaye inzu yo kubamo yanyegereye amba hafi tugirana umubano wihariye ndetse nza no gushiduka twaryamanye bintera ipfunwe ariko sinabihingukiriza umugabo.

Mu kwezi gushize rero yarongeye arampamagara ambwira hoteli musangamo ngezeyo anyumvisha buryoki nta mugore undusha gufata neza umugabo mu buriri nanjye natekereza ko ntabiherutse duhita twongera.

Mvugishije ukuri uwo mugabo nisanze ari mwiza mu buriri kuburyo numva nta wundi nifuza yewe n’umugabo wanjye maze kumwibagirwa pe!

Bitewe n’uburyo nsigaye ntekereza nkabura iherezo ryabyo nabifashishije ngo mungire inama!! Nkore iki bavandimwe!

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza abasomyi ba Touchrwanda.com? Twandikire kuri email yacu ya touchrwanda2017@gmail.com cyangwa kuri watsaap +250783720241

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU