Umukobwa witwa Aileen Audrey watwaye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Maseno 2019/2020 kuwa 23 Werurwe uyu mwaka, ari gutukwa ibitutsi byinshi bibi, yibasiwe kubera ububi bwe, benshi bavuga ko atari mwiza, ko adakwiye iri Kamba ry’iyi kaminuza.

Umukobwa watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza yibasiwe kubera ububi bwe

Abanyeshuli benshi bo muri iyi Kaminuza ya Maseno bagiye ku mbuga nkoranyambaga batuka Aileen Audrey baramwandagaza, bamugereranya n’inyamaswa, abandi bamusaba ko asubiza iri Kamba.


Uyu mukobwa yatowe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunyamideli witwa Nivea Debra, yibasiwe na benshi bavuze ko yibiwe ikamba, ko akwiriye kurisubizwa rigahabwa abandi.

Kubera gutukwa na benshi, abashinzwe akanama nkemurampaka batangarije abanyamakuru ko batoye bagendeye ku buhanga aho kuba uburanga nkuko benshi babyifuzaga.

Umukobwa watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza yibasiwe kubera ububi bwe

Nubwo Aileen Audrey yibasiwe kubera ububi bwe na benshi, bamuziza ko nta buranga afite, ariko hari abandi bamushimiye bavuga ko kuba ataritukuje ari ikintu cyiza ndetse bavuga ko kuba yarigiriye icyizere akwiriye kubisimirwa byatumye bajya ku mbuga nkoranyambaga bakora hashtag ya #BlackisBeautiful.

Umukobwa watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza yibasiwe kubera ububi bwe

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU