Kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019, impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 157 barimo Umunyarwanda umwe.

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yarimo abantu bakomoka mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi, yakoze impanuka imaze iminota 6 ivuye ku kibuga cy’indege cya Bole International Airport.

Iyi ndege yakoze impanuka igeze mu gace Bishoftu gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Addis Ababa muri Ethiopia, yahitanye abantu 159 harimo Umunyarwanda umwe witwa Musoni Jackson.

Jackson Musoni wakoreraga UNHCR muri Sudani y’Epfo, asize umugore n’abana babi
Jackson Musoni wakoreraga UNHCR muri Sudani y’Epfo, asize umugore n’abana babi

Mu bantu baguye muri iyi ndege harimo abanya Kenya 32, abanya Canada 18, Abanya Ethiopia 9, Abataliyani 8, Abashinwa 8, Abanyamerika 8, Abongereza 7, Abafaransa 7, abanyamisiri 6, Abaholandi 5, Abahindi 4, Abanya Slovakia 4, Autriche yabuze abantu 3, Abanyasuede 3, Abarusiya 3, Abanya Morocco 2, Abanya Espagne 2, Abanya Pologne 2, Abanya Israeli 2.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru w’Iki kigo, Tewolde Gebremariam, yatangaje ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko “yari indege nshya itaragaragaraho ikibazo tekiniki na kimwe.” Byatangajwe ko umupilote wayo yari yagaragaje ko igize ikibazo ndetse abagenzura indege bari bamaze kumwemerera gusubira inyuma mbere y’uko impanuka iba.

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU