Abafana ba Rayon Sports bibasiye bikomeye umuraperi Diplomat nyuma yuko  afashe ifoto y’imodoka ikipe yabo iherutse gushyira hanze akayihuza n’iya kompanyi ya Matunda zifite irangamibare (plaque) zimwe mu rwego rwo gusa n’ubibutsa ko atari nshya.

Umuraperi Diplomate yibasiwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports

Ku munsi w’ejo nibwo umuraperi Diplomat yafashe ifoto igaragaza iyi modoka ya Rayon Sports uko imeze ubu nyuma yo gutakwa amabara y’ubururu, nuko yari imeze igihe yageragezwaga na kompanyi itwara abagenzi ya Matunda Express ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram bibaabza cyane bamwe mu bafana ba Rayon Sports.

Abafana ba Rayon Sports bafashe iyi foto y’ umuraperi Diplomat nk’ubushotoranyi bwo kwerekana ko iyi modoka yaguzwe akayabo ka miliyoni 100 RWF ishaje,niko kumutuka karahava.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakibona iyi foto ku rukuta rwa Instagram rwa Diplomat batangiye gutuka uyu muraperi bamubwira ko Rayon Sports ari ubukombe atari ugupfa kuyikiniraho ubufindo wiboneye mu gihe abandi bavuze ko yazimye ari gushaka uko yakubura umutwe abinyujije ku izina Rayon Sports.

Izi mpaka zabaye ndende ubwo zinjirwagamo n’abafana ba APR FC bari bashyigikiye Diplomat,baratukana karahava ndetse na nubu impaka ziracyakomeje.

Abafana ba Rayon Sports bataziye iyi modoka y’ikipe yabo Rubabaza cyangwa indege yo ku butaka bahaye gasopo Diplomat bamubwira ko yashaka ahandi azamukira atari kuri Rayon Sports.

Umuraperi Diplomat yibasiwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU