Muri Indonesia, umusaza yagiye kurega umukwe we kuri polisi amushinja ko afite igitsina kinini cyane bityo yacyifashishije kumwicira umukobwa ubwo barimo batera akabariro.

Umusaza yareze umukwe kumwicira umukobwa kubera igitsina cye kinini

Uyu musaza witwa Nedi Sito w’imyaka 55 yababajwe n’urupfu rw’umukobwa we Jumantri wapfuye aryamye niko kujya kuri polisi atanga ikirego ashinja umukwe we kumwicira umukobwa nijoro ubwo bari gutera akabariro, kuko afite igitsina kinini bidasanzwe.


Mu gihe polisi yavugaga ko uyu mugore yishwe n’ uburwayi,Nedi yavuze ko umukwe we ariwe wamwiciye umwana akoresheje igitsina cye gifite ubunini budasanzwe.

Polisi yabajije Nedi Sito aho yakuye amakuru y’uko umukwe we ariwe wishe umugore we akoresheje igitsina cye kinini ababwira ko afite gihamya ndetse nabo babishatse bamubwira agakuramo ipantalo bakirebera.

Polisi yahise isaba uyu mugabo washinjwaga kugira igitsina kinini ko akuramo ipantalo imbere y’abantu bari bababaye ndetse n’abaturanyi, arabikora babona afite igitsina gisanzwe.

Umusaza yareze umukwe kumwicira umukobwa kubera igitsina cye kinini

Umukuru wa polisi ya Probolinggo yakiriye iki kirego yagize ati “Nyuma yo kureba igitsina cya Barsah,twasanze gifite ingano isanzwe ndetse iringaniye.Sebukwe yasabye imbaabazi kuba yaharabitse umukwe we.”

Umuryango wa Jumantri wemeye ko yishwe n’indwara y’ubwonko aho kwicwa n’igitsina cy’umugabo we nkuko byari byavuzwe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU