Imodoka itwara ibikoresh by’ubwubatsi yataye umuhanda yinjira mu rugo rw’ umutoza wungirije w’ikipe ya APR FC Bizimana Didier ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier yahuye n’uruva gusenya

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru yasakaye hanze ko Daihatsu yataye umuhanda yinjira mu rugo rw’umutoza wa 3 wungirije wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi isenya urupangu ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu ukomereka.

Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu yataye umuhanda,igonga urupangu rw’urugo rwe ruherereye I Nyamirambo, ariko ku bw’amahirwe nta muntu yigeze ikomeretsa cyangwa ngo ihitane.

Umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier yahuye n’uruva gusenya

Twakwibutsa ko Bizimana Didier afite amateka akomeye mu ikipe ya PR FC, kuko yayikiniye igihe kinini ari myugariro ukomeye ndetse ayifasha kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona na CECAFA.

Didier Bizimana w’imyaka 43, yakinnye mu ikipe ya APR FC (2004-2005) mbere yo kugana muri SVN mu Buholandi (2006-2007) gusa yanaciye mu ikipe ya Mukura Victory Sport y’i Huye.

Bizimana Didier kandi yari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U-20) cyabereye muri Qatar mu 1995. Yakiniye ikipe y’igihugu cy’u Burundi (Senior) kuva mu 1998-2003 akinamo imikino 14 abatsindira ibitego bitatu (3).

Umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier yahuye n’uruva gusenya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU