Urban Boys n’itsinda rihigizwe na Humble Jizzle ndetse na Nizzo Kaboss abasore bakunzwe cyane hano mu Rwanda muri iyi minsi bari gukora ari babairi ariko bakomeje kugaragaza ingufu nyinshi muri muzika yabo kuri ubu aba basore bari kumwe n’umuhanzi Ado Josan bashyize hanze indirimbo Bise “ YOU”

Urban Boys ifatanyije n’umuhanzi Ado Josan uba muri Suwedi bashyize hanze amashusho y’Indirimbo bise You

Nyuma yo kugezwaaho iyo ndirimbo  yabo mu rwego rw’amajwi n’amashusho TOUCHRWANDA  yagiranye ikiganiro na Humble  twamubajije  uko igitekerezo cy’iyo ndirimbo yabo cyaje n’impamvu bayise You .


Yagize ati “Muri iyi minsi twari turi gukora ku muzingo wacu tuzashyira hanze vuba twise Kigali Love ariko twaje guhura n’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihgu cy’abaturanyi cy’u Burundi ariko ukorera muzika ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Suwedi wari waje inaha mu kiruhuko no gusura  inshuti adusaba ko twakorana indirimbo kuko nawe yari afite gahunda yo gukorana na Urban Boys  maze ntitwazuyaza duhita tujya studio dutangira kuyikora ibintu bitatuvunye na gatoya.”

Yakomej agira ati “You n’indirimbo y’urukundo aho twashatse kwerekana ko igihe cyose ukund aumuntu ushobora kumutaka  ibyiza umubonaho ndetse ikaba n’indirimbo  y’ibirori aho umuntu wese  ukunda umuziki  ashobora  kuyibyina  yanashimangiye ko ari indirimbo nziza cyane kandi yizeye ko izakundwa  cyane.”

Tumubajije kuri gahunda Urban Boys Ifite muri Iyi minsi  yadusubije ko  Urban Boys  ubu iri gukora cyan enyuma yahoo umwaka washize urangira bashyize hanze indirimbo Turn Up bakoranye na Babu  ,nyuma yiyo ndirimbo bakoze Forever  kugeza kuri iyi You izo zose zikaba ari indirimbo  zizaba ziri ku muzingo wabo bazamurika mu minsi ya vuba , ibyo akaba abona  rwose abakunzi batakagombye kugira irungu  kuko bahishiwe byinshi .

Urban Boys ifatanyije n’umuhanzi Ado Josan uba muri Suwedi bashyize hanze amashusho y’Indirimbo bise You

Iyi ndirimbo You ya Ado Josan na Urban Boys  yakorewe muri studio ya Urban Recordz ikorwa na Producer Holybeat  naho mu buryo bw’amashusho akorwa na Nameless Campos .

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU