Mu gihugu cya Nigeria inkuru yabaye kimomo kuva tariki 2 Werurwe 2019 ni iy’ uruhinja rwavukanye inyandiko y’ Icyarabu mu gatuza, n’ ubu ntawuramenya inkomoko y’ izo nyuguti.

Uruhinja rwavukanye inyandiko y’ Icyarabu ku mubiri

Izi nyuguti z’ Icyarabu yavukanye zimeze nka kumwe abantu bajya biyandika ku mubiri bimwe bita tatooage’.

Nyina w’ uyu mwana Saratu Yusuf w’ imyaka 24 yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo na gito yigeze agira ubwo yari atwite. Ikindi kidasanzwe kuri uyu mwana ni uko yavukanye ikizinga ku mubiri gifite ishusho y’ ukwezi kw’ igisate. Ari ururimi rw’ Icyarabu n’ iki kimenyetso cy’ ukwezi kw’ igisate byombi bifitanye isano n’ abayisilamu.


Nyina ati “Inda ye niyo itarangoye na gato kuva ngisama kugeza mbyariye ku ivuriro rya polisi rya Sokoto. Numvise ibise saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo mbyara saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubwo bari kwa muganga umwana nta kibazo na gito yigeze agaragaza, barabasezerera barataha ngo kugeza ubu nta kibazo umwana aragira.

Ati “Tugeze mu rugo mukuru wanjye w’ imfura agiye kumwuhandira niwe wabonye izi nyuguti. Abona n’ ishusho y’ ukwezi kw’ igice ku gatsitsino”

Kuva uru uruhinja rwavukanye inyandiko rwagera ku Isi, abantu benshi basura uyu muryango bajyanywe no kureba koko niba ibivugwa ari ukuri.

Nyina w’ uyu mwana yageze aho afata icyemezo cyo kwimuka aho yari atuye ajya kuba kwa nyina kubera guhunga ubwinshi bw’ abantu bahoraga mu rugo rwe.

Inkomoko y’ izi nyuguti n’ iyi shusho cy’ ukwezi kw’ igisatse biri ku mubiri w’ uyu mwana ntawuramenya inkomoko yabyo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU