Pastor Alph Lukau uherutse kugaragara mu mafoto ari kuzura umusore witabye Imana (Brighton Moyo) yatangaje ko yari ikinamico yapanze bari barimo gukina.

Umupasiter uherutse kuzura umusore wapfuye agiye kujyanwa mu nkiko

Umupasiteri Pastor Alph Lukau ukuriye itorero Hallelujah Church Ministry mu muri Zimbabwe yahishuye ko atazuye umuntu ahubwo ko byari ikinamico yateguye.


Ibi bibaye nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook hakwirakwijwe amafoto y’umusore utatangajwe amazina ye aho byavugwaga ko yazuwe na Pastor Alpha Lukau uzwiho gukorera ibitangaza abantu.

Wa mu Pasiteri uherutse kuzura umusore witabye Imana yavuze ukuri ku byabaye

Alpha Lukau uherutse kuzura umusore wapfuye yabwiye abantu ko ibyabaye byose ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko atigeze azura umuntu nkuko benshi babibonye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Yagize ati “Mbere y’uko twinjira mu rusengero,isanduku yatangiye kubyina,bivuze ko umuntu yari muzima.Mumbabarire kuba ntarasobanuye neza biriya bintu,ntabwo umugabo yari yapfuye ndetse ntabwo yari mu buruhukiro nkuko twabivuze mbere.Turi mu nzu y’Imana ndetse ndi umukozi w’Imana,mumbabarire kuba ntarabwije abantu ukuri hakiri kare.”

Umusore yajyanwe mu isanduku yapfuye Pasiteri amukozeho ahagurukamo yiruka

Itorero rya Alleluia Ministries ry’uyu mupasiteri abereye umuyobozi, ryavuze ko ritishyuye Brighton Moyo wagaragaye muri aya mashusho ari kuzurwa, kugira ngo abafashe gukina iyi kinamico.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU