Ubwo Weasel yabazwaga urukundo rwe na Teta Sandra yaruciye ararumira nyuma abanyamakuru bakomeje kubimubazaho akabasubiza ko Teta Sandra ari mwiza kandi nawe akaba ari mwiza.

Weasel kuri ubu uri mu Rwanda mu bitaramo by’u rwenya  aho yazanye n’ibindi byamamare bikomeye birimo Teacher Mpamire ,Muhanji ndetse n’abantu yabajijwe ku mubano we na Teta Sandra abigira ibanga.

Ibi bibazo Weasel yabibajiwe nyuma yahoo aba bomb bakunze gusubizanye mu bitekerezo banyuza kuri instagram bagasubizanya utumenyetso tw’imitima.

Weasel yabajijwe ku by’urukundo rwe na Teta Sandra akajya yanga kugira ikintu abivugaho.

Uyu musore ubwa mbere bamubaza ibye na Sandra Teta, yahise yigendera abanyamakuru bamukurikiye akajya abasubiza ibindi agakomeza urugendo.

Ageze aho ati “Teta Sandra ni uw’igikundiro, nanjye ndi mwiza”.

Kuri ubu ntagihamya irerekana ko aba bombi bakundana gusa bivugwa ko bakundana mu ibanga ndetse ko uyu mukobwa yaba atwitiye uyu muhanzi wo muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU