Wema Sepetu wamamaye hano muri Afurika y’Iburasirazuba ararira ayo kwarika avuga ko yahawe isomo rikomeye atazigera yibagirwa nyuma yo kwimariramo umugabo akamwiba amafaranga asaga Miliyoni 64 z’Amashilingi amubeshya ko azamugira umugore.

Wema Sepetu ararira ayo kwarika nyuma yo guhabwa isomo atazibagirwa mu buzima bwe

Wema Sepetu yagizwe icyamamare muri Tanzaniya kubera imikinire ya Filime, yanabaye Miss Tanzania mu 2006 byongera kuba akarusho mu kwamamara cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana na Idris Sultan umukinnyi wa Filime.


Umugabo wibye amafaranga Wema Sepetu ni uwo aherutse kugaragaza Tariki ya 17 Ukwakira 2017 kuri konti ye ya Instagram aho yashyizeho amashusho bari gusomana byimbitse n’uyu mugabo ukuze uzwi nka Partick Christopher.

Aba bombi urukundo rwabo ntirwaramye rwaburiwe irengero nyuma y’aho ubuyobozi muri Tanzania bwamaganye iki gikorwa cy’urukozasoni bigatuma Wema ajyanwa mu rukiko akanakomanyirizwa mu bikorwa byose bya sinema n’ihazabu yasabwaga.

Wema Sepetu ararira ayo kwarika nyuma yo guhabwa isomo atazibagirwa mu buzima bwe

Patrick Christopher ngo yamuteketseho imitwe akamutwara miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzaniya aya ni asaga 24.000.000 frw, nk’uko Wema Sepetu yabihishuriye itangazamakuru.

Wema yagize ati “Nanyunze mu bihe bikomeye cyane, nasubiye inyuma muri make ndi gutangira ubuzima mpereye hasi, kugeza n’ubu sindiyumvisha ibyambayeho, niba yarantekeye imitwe sinzi impamvu, gusa gukosa si bibi, ikibi ni ugusubira.”

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU