Wema Sepetu yeruye kumugaragaro ko amaze amezi atandatu adafite ukunzi ndetse ariyo ntandaro yatumye adakora imibonano mpuzabitsina.

Wema Sepetu ngo amaze amezi atandatu adakora imibonano mpuzabitsina

Umukinnyi wa Fime ndetse akaba n’umunyamideli mu gihugu cya Tanzania Wema Sepetu yahishuye ko kuba amaze igihe kingana n’amezi atandatu adakora imibonano, ntamukunzi agira byatumye atuza cyane ndetse yngera kwerura ko ntamugabo bigeze bahuza igitsina muricyo gihe cyose amaze.


Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Tanzania  ubwo yagiraga byinshi atangaza ku buzima bwe, muri iki gihe ndetse no mu minsi yashize n’ahazaza he kubera ko ari umwe mu byamamare kazi bizwiho udushya.

Wema Sepetu ngo amaze amezi atandatu adakora imibonano mpuzabitsina

Yahishuye ko kuba amaze amezi atandatu nta mugabo baryamanye atari uko yababuze, ngo abamushakaho umubano ni benshi, ahubwo ko hari igihe umuntu yiha umutuzo muri we, agahagarika iby’inkundo.

Ati “Nafashe iki gihe cyose kugira ngo mbe ndi njyenyine ntitaye ku bagabo”

Yakomeje avuga uburyo amaze amezi atandatu abaye mu buzima bwa wenyine, adakora imibonano mpuzabitsina, aho yagize ati “Ndi ingaragu, nabaye ingaragu kuva muri Nzeri umwaka ushize (2018), kuva icyo gihe cyose nta muntu n’umwe twari twabikorana [Imibonano mpuzabitsina]”.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU