Abantu binubira kwisanga mu matsinda (groupes) ya WhatsApp kandi nta wigeze abagisha inama cyangwa ngo ababaze niba bifuza kuyajyamo. WhatsApp igiye gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo gukumira gushyirwa muri ‘groupe’ udashaka.

Whats Apps yafatiye ingamba abantu bashyira abandi mu matsinda

Iki kibazo ariko kigiye kuba amateka, kuko WhatsApp iteganya gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo kugena abafite uburenganzira bwo kuba bagushyira mu matsinda ‘groupe’ runaka.


Urubuga WABetaInfo info ruvuga ko mu minsi mike muri porogaramu ya WhatsApp hazongerwamo uburyo bwitwa ‘Group Invitation’ buguha buriya bubasha.

Whats Apps yafatiye ingamba abantu bashyira abandi mu matsinda
Groupes ni agashya kazongerwa muri porogaramu ya WhatsApp mu minsi mike iri imbere

Nk’uko umuntu aba afite ubushobozi bwo kugena abashobora kubona niba ari gukoresha WhatsApp ako kanya (online), kureba status ze n’ibindi, ni nako muri ‘Group Invitation’ uzaba ufite ushobozi bwo guhitamo niba byakorwa na buri wese, abantu runaka cyangwa utifuza kugira groupe n’imwe ushyirwamo.

Igihe wahisemo ko ntawemerewe kugushyira mu matsinda ‘groupe’ (Nobody), mu gihe hari uwifuje kubikora, uzajya ubona ubutumwa bukubaza niba ubyemera cyangwa ubyanze, ibi kandi bizaba bishoboka mu gihe kitarenze amasaha 72 gusa.

Whats Apps yafatiye ingamba abantu bashyira abandi mu matsinda
Uzaba ushobora guhitamo uwemerewe kuba yagushyira muri groupe ya WhatsApp

Ubu buryo bugamije gukumira kubona ubutumwa butagufitiye akamaro cyangwa utifuzaga kubona (anti-spam), bwamaze gukorerwa igeragezwa rigamije kureba koko niba ikigamijwe kizagezwa.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU