Umuhanzi Nyarwanda Tuyambaze Innocent uzwi nka Young Jally mu muziki uba muri Leta zunzubumwe za Amerika yasohoye amashusho y’indirimbo yise Ubaye uwanjye.

Young Jally uba USA yasohoye amashusho y'indirimbo nshya

Umuhanzi w’umunyarwanda ukiri muto Young Jally yasohoye amashusho y’ indirimbo y’urukundo yitwa Ubaye uwanjye yakoreye mu gihugu cya Leta zunzubumwe za Amerika. Uyu muhanzi nubwo atuye muri USA indirimbo ze zose azikora mu ururimi rwi Kinyarwanda


Umuhanzi Young Jally utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika , muri Leta ya South Dakota, yavuye mu Rwanda muri 2012 atangira ku ririmba mu mwaka wa 2013. Muri South Dakota atuye mu mugi wa Sioux Falls ari naho abana n’ umuryango we.

Amashusho y’indirimbo nshya ya Young Jally “Ubaye uwanjye” agaragaza uyu muhanzi ari murukundo n’umwe mu bakobwa ababwira ko yamwifuje kuva cyera none akaba amubonye, nkuko inzozi ze zahoraga zimwifuza, none arazikabije.

Young Jally uba USA yasohoye amashusho y'indirimbo nshya

Uyu muhanzi avuga ko intego ye mu muziki ngo ni ukwizamura ndetse no kuzamura umuziki nyarwanda ukagera ku rwego rukomeye muri Afurika y’ Iburasirazuba.

Reba amashusho y’inidirmbo nshya ya Young Jally:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU