Zari Hassan yamaganiye kure amakuru avugwa yo gukodesha imodoka zihenze ndetse n’inzu akabyifotorezaho, amafoto akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kubeshya rubanda ko ari imitungo y’umukunzi we mushya.

Zari Hassan aravugwaho gukodesha imodoka zihenze azitirira iz'umukunzi we mushya

Uyu mugore umucuruzi akaba n’umunyamideli wo muri Uganda, ufite abana batanu, muri Gashyantare 2019 yerekanye umusore yasimbuje Diamond Platnumz. Ejo hashize yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga miliyoni 5, ari imbere y’imodoka zihenze.


Yakurikijeho andi mafoto menshi ari kumwe n’abana be Tiffah na Nillan bakinira mu modoka zihenze, arenzaho amagambo aca amarenga ko ari iz’umukunzi we mushya.

Umwe mu batanze ibitekerezo yamushinje gukodesha ibintu bihenze akabeshya rubanda bamukurikira ko ari iby’umukunzi we.

Zari wiyita “The Boss Lady” yasubije ko umugabo we atunze imodoka nyinshi zihenze n’inzu bityo ko nta mpamvu afite yo kugira ibyo akodesha. Yakomeje agira inama abamunenze gushakisha kuri Google ahantu baba bakodeshereza imodoka nk’izo zihenze bakareka kumutesha umutwe.

Ati “Umugabo wanjye afite umurundo wa ziriya ‘nyamaswa’ z’imodoka. Sinkeneye gukodesha. Niba bo bashaka gukodesha bashake muri google ahantu babibafashamo.”

Kuri Saint Valentin ya 2019, nibwo uyu mugore yahishuye umukunzi mushya uzwi ku izina rya ‘Danny Kals.’

Iyi ni imwe mu modoka nziza Zari aheruka gutangaza ko yaguze akayabo
Iyi ni imwe mu modoka nziza Zari aheruka gutangaza ko yaguze akayabo

Abinyujije kuri SnapChat yagiye yerekana amafoto yahishe isura y’uyu musore ariko abazi gucukumbura baza kumenya uwo ari we.

Muri ayo mafoto hari iyo yasohoye ari kumwe na Danny mu nzu Diamond yaguriye abana be muri Afurika y’Epfo, ibintu byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania bamwibasira.

Zari amaze iminsi yifotoreza ku modoka zihenze mu ngeri zitandukanye
Zari amaze iminsi yifotoreza ku modoka zihenze mu ngeri zitandukanye
Izi modoka ngo azifotorezaho gusa kugira ngo abamukurikira bakeke ko umukunzi we akize
Zari ashinjwa gukodesha imodoka zihenze kugira ngo abamukurikira bakeke ko umukunzi we akize
gukodesha imodoka zihenze akazifotorezaho
Izi modoka ngo azifotorezaho gusa kugira ngo abamukurikira bakeke ko umukunzi we akize
Zari yari kumwe n'umukunzi we mushya mu nzu Diamond yaguriye abana be
Zari ari kumwe n’umukunzi we mushya mu nzu Diamond yaguriye abana be

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU