Zari yashyize hanze amafoto ye yambaye umwambaro wa Bikini maze abamukurikira bamwibutsa ko ari umubyeyi w’abana bakuru adakwiriye kwifotoza ayo mafoto ngo ayasakaze hanze.

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba bitewe n’ amafoto yashyize hanze yambaye mu buryo bushotorana

Umuherwekazi Zari Hassan uri mu bagore babyaranye n’umuhanzi Diamond kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wahoze ari inshuti ikomeye y’umugabo we Ivan witabye Imana ari nabyo biri gutuma akora ibikorwa bidasanzwe arimo guterwa n’uyu mukunzi we mushya.


Kuri uyu wa Mbere nibwo yashyiraga hanze amafoto ubwo yari ahantu hamwe hatamenyakanye arimo koga yambaye uwambaro utavugwaho rumwe na benshi uzwi nka Bikini maze aya mafoto ayashyira kuri instagram konte ye.

Bamwe mu bamukurikira babonye aya mafoto bamwe bamushimagije bamubwira ko ari umugore w’uburanga mu gihe abandi bamwibukije ko agomba kwiha agaciro kuko ibikorwa akora ubusanzwe bikorwa n’abakobwa bafite amaraso ashyushye kandi we akaba ari umugore umaze kugira abana bakuru.

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba
Iyi niyo foto yatumye abwirwa nabi kuri Instagram

Bamwibukije kandi ko ayo mafoto ashobora kuzamugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe ubwo azaba ageze mu zabukuru ndetse bamusaba ko yashyira hasi ibikorwa bijyanye no kwiyereka abantu mu myambaro nyiyo bamwe bita ko iteye isoni cyane ku mugore umaze gukuza abana bane.

Izi foto zisohotse nyuma yuko Zari yibasiye umukunzi wa Diamond uzwi nka Tanasha nyuma yo kumubwira ko atazigera ahindura imico mibi yokamye umusore bakundana aho yongeyeho ko azamutera inda nawe agahita amubenga nkuko yabikoze abandi bagore bose bakundanye.

Twakwibutsa ko Zari ari umwe mu bashabitsikazi babigize umwuga aho afite amaduka akomeye muri Uganda na Afurika y’Epfo acuruza ibijyanye n’imyambaro y’abagore ndetse n’ibindi bijyanye n’ibirungo byifashishwa n’abagore.

REBA AMWE MU MAFOTO YASHYIZE HANZE YAMBAYE ‘BIKINI’:

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba bitewe n’ amafoto yashyize hanze yambaye mu buryo bushotorana

Zari yibaswe ku mbuga nkoranyamba bitewe n’ amafoto yashyize hanze yambaye mu buryo bushotorana
Urubyaro rwa Zari Hassan

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU