Zari wamaze kwibikaho umukunzi mushya yongeye guhabwa impano zirimo telephone zihenze ku isi ndetse n’imashini igendanwa ya MacBook.

Zari yongeye guhabwa impano n’umukunzi we mushya w’inshuti y’umugabo we

Kuva taliki ya 14 Gashyantare kugera magingo aya, urukundo ruragurumana hagati ya Zari na Kals aho Zari atagisiba kuvuga amagambo asize umunyu ku mukunzi we mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals,’ ubundi akanishongora kuri Diamond ashimangira ko atagikeneye abasore bameze nka we.


Zari yerekanye ko yamaze guhabwa impano yakiriye ziturutse ku musore mushya w’ibigango bari mu buryohe zirimo telefone eshatu za iPhone X, iya Samsung S10 na mudasobwa ya MacBook.

Zari yongeye guhabwa impano n’umukunzi we mushya w’inshuti y’umugabo we

Yamushimiye mu izina ry’umuryango we (we ubwe n’abana be) akoresheje akajambo “Murakoze KingBae,” akomeza agira ati “Turakwishimira.”

Ibi bije nyuma yaho kuri St Valantine Zari yerekanye indabo nziza yahawe n’uyu musore bakundana aho nyuma baje gukwirakwiza amafoto agaragaza hari iyo yasohoye ari kumwe na Danny mu nzu Diamond yaguriye abana be muri Afurika y’Epfo.

Zari yongeye guhabwa impano n’umukunzi we mushya w’inshuti y’umugabo we

Urukundo rwabo rwatangiye gufata ishusho kuri uwo munsi mu gihe binazwi ko Zari ukunda kwiyita Bossy Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo umunsi ku wundi ndetse bamwe akabatera inda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU