Kuri uyu wa 7 Mata 2019 nibwo u Rwanda n’ inshuti z’ u Rwanda batangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba nibo bayobozi bamaze kugera i Kigali bitabiriye Kwibuka 25

Abayobozi b’ ibihugu bitandukanye barimo abaperezida n’ abandi bakomeje kugera I Kigali aho bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Madamu

Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Madamu we Zinash Tayachew bageze I Kigali bakirwa na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Aba nibo bayobozi bamaze kugera i Kigali bitabiriye Kwibuka 25

Charles Michel, Minisitiri w’ Intebe w’ Ububiligi uherutse gusaba imbabazi kubera ko Ububiligi bwatwaye ku ngufu abana bavutse ku banyafurika barimo n’ Abanyarwandakazi nawe yageze I Kigali kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba nibo bayobozi bamaze kugera i Kigali bitabiriye Kwibuka 25

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou nawe yageze I Kigali yakirwa na mugenzi we w’ u Rwanda Paul Kagame.

Aba nibo bayobozi bamaze kugera i Kigali bitabiriye Kwibuka 25

Perezida wa Congo BrazzaVille Denis Sassou N’gueso nawe yageze I Kigali kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, yageze i Kigali ku wa Gatanu ndetse kuri uyu wa 6 Mata yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU