Abana bane barimo kuvurirwa mu bitaro bya Busolwe mu Karere ka Butaleja nyuma yo gutwikwa n’ababyeyi b’abo babashinja kwiba amagi.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yavuze ko nyina w’abo bana ari mu maboko ya polisi ariko umugabo we akaba yabashije kwiruka. Yongeyeho ko abo babyeyi bo mu mudugudu wa Jabusiba, icyo cyaha bakurikiranweho bagikoze mu cyumweru gitaha.

Ati” Abana bafashe amagi barayeteka kugira ngo bayarye ku ifunguro rya saa sita ariko ababyeyi bageze mu rugo ntibabyishimira. Bahitamo kubatwika bakoresheje amakoma n’ibikomoka kuri petelori”

Abo bana bahohotewe ni: Ashraf Wamange w’imyaka 15, Hamidu Hamba w’imyaka 11, Farooq Hamba w’imyaka 15 na Aramathan Mubiru w’imyaka 10.

Kefa Mulongo, umwe mu baturanyi avuga ko basanze abana barimo kuribwa, babajyana ku bitaro. Mulongo yongeyeho ko abo babyeyi baziritse abo bana, barabakubita mbere yo kubajyana mu nzu ngo babatwike.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda, The Daily Nation, ikomeza ivuga ko abo bana bagerageje gusaba imbabazi ariko ababyeyi ntibabyumva.

Umuyobozi w’akarere Jimmy Ssegawa Ebil, yasabye ko abo babyeyi bashyikirizwa ubutabera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU