Abahanzi babarizwa muri The Mane bashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Mata 2019 ,nibwo Safi Madiba, Queen Cha, Marina ndetse na  Jay Polly basanzwe bafashirizwa mu nzu ya The Mane bashyize hanze indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi .

Iyi ndirimbo bahaye umutwe ugira uti ‘Twibanire Mu Mahoro’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza abanyarwanda kubana nk’abavandimwe nta by’amoko kuko ari nayo yatumye habaho Jenoside.

Iyi ndirimbo kandi ifite insanganyamatsiko yuyu mwaka aho bashimangira ko kwigira ku mateka y’ahahise h’u Rwanda bizafasha mu kugera ku iterambere.

Twakwibutsa ko The Mane kuri ubu ibarizwamo abahanzi 4 nyuma yuko Jay Polly nawe asinyemo amasezerano y’imikoranire.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU