Bamwe mu bakobwa biyita abanyamideli ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gukoreraho ibikorwa bigayitse aho bamwe bibaza niba uburyo bwo kugaragaza ubwambure bwabo aribyo bituma bitwa abanyamideli b’umwuga.

Uko imyaka igenda ishira indi ikaza niko iterambere riza gusa rikazana bimwe mu bintu bidasanzwe ,uyu munsi Touchrwanda tugiye kwivugira ku murimo wo kwamamaza imideli nuko muri iyi minsi urimo gukora n’abanyarwandakazi.

Iyo wifashishije imbuga nkoranyambaga zikora ibijyanye n’ubunyamideli bakubwira ko uyu murimo ari nk’indi yose gusa bikaba byiza cyane igihe nyiribwite awukoze afite intego ndetse n’icyerekezo yihaye.

Isimbi uherutse gusakaza amafoto hanze yambaye mu bury bwatangaje benshi

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Pixpa.com kivuga ko ubunyamideli ari abantu bashobora kwifashishwa mu buryo bwo kwerekana bimwe mu bintu bitandukanye hagamijwe ubucuruzi ndetse no gushaka abakiriya kugirango icyo kintu kigurwe vuba cyabanje kwamamazwa binyuje mu mafoto aha akaba ariho bahitamo umukobwa bakoresha mu buryo bwo kwamamaza bitewe n’ikintu bashaka kwamamaza.

Tumaze kubona ubusobanuro bw’uyu murimo reka twigarukire iwacu mu Rwanda aho umurimo w’ubunyamideli utangiye guhabwa agaciro dore ko kuri ubu hasigaye hategurwa ibitaramo bitandukanye kenshi byibanda mu kwerekana imideli aha twatanga urugero nko ku kitwa ‘Kigali Fashion Week’ igitaramo kizamaze kwandika izina mu Rwanda mu bijyenye no guteza imbere ibijyanye n’imideli.

Angel nawe aherutse gusakaza amafoto ye hanze yambaye gutyo

Ese abanyamideli bo mu Rwanda babikora uko byagakwiye gukorwa cyangwa baratandukira?

Mu Rwanda usanga bikorwa mu bundi buryo aho kuri ubu buri mu kobwa wese wumva ko ari ‘Mannequin’ cyangwa wumva ko afite imiterere icyebura igitsina gabo ahita yiyita umunyamideli agatangira gukora ibidasanzwe yiyitirira iri zina ndetse avuga ko abikunda cyane.

Aha twatanga urugero ku bakobwa bamaze iminsi bashyira hanze ubwambure bwabo bavuga ko bakunda uyu murimo. Bamwe mu baganiriye na Touchrwanda badutangarije ko nubwo uyu murimo bawukora hari aho bagera bakifata, umwe mu bakobwa batifuje ko amazina ye ashyirwa hanze yavuze ko hari ibiraka babona birimo kwifotoza bambaye amakariso ya kampanyi runaka bagashyirwa kuri murandasi cyangwa ku byapa byo kumihanda gusa ngo ibyo biraka yarabyanze kubera uburyo byamusiga isura mbi muri rubanda.

Undi nawe twaganiriye yavuze ko yabikora kuko aba yarawugiyemo yiyemeje kwakira ingaruka nziza cyangwa mbi azahuriramo nazo muri uwo murimo  ngo ntakabuza yahawe amafaranga yifuza ntacyatuma atambara ubusa akamamaza iyo mwenda y’imbere bashaa gucuruza.

Mu mafoto atandukanye kuri ubu usanga ku mbuga nkoranyambaga usanga amenshi muriyo yiganjemo agaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’abakobwa gusa wabaza uwo muntu ugasanga arakubwiye ngo ni umunyamideli ,Ese kuba umunyamideli ni ukwifotoza wambaye ubusa?

Ikindi kimaze kugaragara nuko hari abakobwa babikora mu rwego rwo kugirango bavugwe mu itangazamakuru cyangwa babone abantu benshi babakurikira [Followers] ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka Instagram, gusa iyo uganiriye nabo nyuma yuko bashyize hanze aya mafoto yabo agaragaza ubwambure bwabo bakubwira ko ari abanyamidelikazi kandi wari usanzwe ubazi ko bakora ibikorwa bidafite aho bihuriye n’uyu murimo w’ubunyamideli .

Kuri uyu munsi haribazwa ati “ Ese kuba umunyamidelikazi ni ukwifotoza wambaye ubusa ufite icyo ugambiriye nyuma wabazwa ku mafoto washyize hanze ugasubiza ko uri umunyamideli ? Ese kuba umunyamidelikazi bivuga kwifotoza amafoto agaragaza ubwambure bwawe kubw’inyungu zawe bwite ? Ese ibi bikorwa byacika gute ?ese ababikora bo hakorwa iki kugirango niba babikora babikore kinyamwuga mu rwego rwo kudasiga isura mbi abantu bawukora kinyamwuga bavugwa ko umurimo bakora ukorwa n’abantu biyambika ubusa kandi ubatunze?

Nawe ushobora kugira uruhare utanga igitekerezo kuri iyi nkuru 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU