Impanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Koboko abantu 6 bahasiga ubusima  barimo Umunyarwandakazi Anastasie Mukakamali w’imyaka 66 ndetse na meya w’aka karere Isaac Kawooya.

umunyarwandakazi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo iyi mpanuka yabaye ihitana abantu batanu barimo Haji Abudallah Muwonge w’imyaka 54 ukomoka ahitwa Nyamitanga Mbarara, Umunyarwandakazi Anastasie Mukakamali w’imyaka 66, Abed Mansoor Ssemanda ukomoka ahitwa Kakoba Mbarara, Aharizira Christine w’imyaka 25, ukomoka ahitwa Mutojo Ntugamo n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 5.

Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio UAZ 417D yagonganye n’ikamyo yaturukaga mu kindi cyerekezo, nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza.

Aba bantu bahitanywe n’iyi mpanuka,bahise bajyanwa mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU