Abanyamahirwe 4 b’ikinyobwa cya Heineken bahawe amahirwe yo kuzajya kureba umukino wa nyuma uzabera i Madrid muri Spain mu kiswe ‘Heineken UCL Passport Promotion Draw’.

Kuri uyu wa Mbere ku ku biro by’ishami rya Bralirwa biherereye Sonatube bakoze igikorwa cyo gutora abanyamahirwe 4 batsindiye amatike yo kuzajya kureba umukino wa Nyuma w’igikobwa cya UEFA Champions League ubusanzwe kigaragaramo amakipe yabaye ayambere iwayo.

Umuhango wari uhagarariwe na Wilson Musafiri (Channel Markerting Manager) n’abandi bayozobozi barimo Henry Kainerugaba (Trade Markerting ) Mark Mugarura umukozi mukuru muri BRALIRWA ushinzwe kugaragariza abantu ibicuruzwa by’uru ruganda (BRALIRWA Senior Brand Manager) ndetse na Patrick Samputu umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga (Senior Sponsorship Manager) bavuze ko abantu bari biyandikishije muri iri rushanwa ari benshi gusa bahisemo abanyamahirwe 4 bakwiriye guhabwa iriya tike yo kujya kureba umukino wa Nyuma.

Mark Mugarura

Yagize ati” Nkuko mu maze kumenyera ko BRALIRWA tubagezaho udushya twinshi uyu munsi twagarukanye n’ikinyobwa cya Heineken kuri ubu gisigaye gikorerwa mu Rwanda aho cyahaye amahirwe abakunzi bacyo 4 gutsindira amatike yo kwerekeza I Madrid muri Espanye kureba umukino wanyuma w’ikipe itaramenyekana”.

Umuhango wakozwe mu bwisanzure imbere y’imbaga y’abantu bafashe amazina y’abantu bose bakinnye uyu mukino bayashyira mu cyuma maze baragikaraga arivanga umwe akajya atoramo agapapuro bakereka abari aho nyuma bagahita bahamagara umunyamahirwe watsindiye telefone ku murongo wa Telefone abwirwa ko yatsindiye itike ndetse bakabazwa niba bafite ibyangombwa byabo by’injyendo birimo ‘Passport’.

Mu banyamahirwe 4 batsinze harimo ,Kamanzi Janvier ,Hatangimana Albert ,Ndamutsa Evelyne ndetse na Rukundo Deo.

Ubuyobozi bwa BRALIRWA bwavuze ko buzatangaza igihe aba banyamahirwe 4 bazerekeza hanze kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League umukino uri mu siporo zikunzwe ku isi ukaba usanzwe uterwa inkunga n’ikinyobwa cya Heineken kuri ubu gisigaye gikorerwa u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU