Basabye abantu bose kudatiza umurindi amashusho y’ Aline Gahongayire yuzuyemo kwishongora ahubwo bashimira abandi bahanzi bagenzi be baborohereza kubaha amakuru ku gihe mu rwego rwo kuzamura imyidagaduro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 25 Mata 2019, nibwo Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza Aline Gahongayire arimo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse nuko yatandukanye n’umugabo we akabazwa niba azongera kubaka aho yanavuze ko atigeze abivugira kuri Radio zo mu Rwanda kuko atari ku rwego rwazo.

Muriki kiganiro  gifite iminota 36 n’amasegonda 45, Aline Gahongayire yavuze uburyo yahoze yifuza kuba izahabu ikaba ariyo mpamvu yanyuze mu muriro. Yavuze ko ashimira Imana cyane ibintu byose byagiye bimubaho mu buzima bwe, anashimangira ko afite ama contracts menshi bidaturutse ku kuba ari umukobwa wa Majyambere, umwe mu bagabo bazwi mu Rwanda batunze agatubutse mu myaka yahise.

Muri ubu buhamya niho Aline Gahongayire yaboneyeho kuvuga ko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ibibazo byose bijyanye n’urugo rwe rwo yabibajijwe na Radio ya Voice Of Amerika[ VOA].

Yagize ati” Hanyuma bakambaza ngo nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe Desire Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe.

Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakoze iyo bwabaga kugirango uyu muhanzi abe uwo ariwe banenze uyu Muhanzikazi bavuga ko ibyo yakoze ari ubwishongore butewe n’imyumvire ye aho bamwe bamusabaga ko yari kubanza gutekereza kabiri mbere yo kugirango abivuze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Mata 2019 ,nibwo Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro ‘Rwanda Showbiz Journalist Forum’ bashyize hanze ibaruwa ifunguye ikubiyemo uko bakiriye ariya magambo yavuzwe na Aline Gahongayire

Bagize ati “Rwanda Showbiz Journalist Forum (Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda) tubabajwe cyane n’amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Aline Gahongayire yishongora ndetse asebya itangazamakuru ry’u Rwanda. Abanyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibihangano n’ibikorwa bitandukanye bya Aline Gahongayire ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange.”

Ntiduteze no guhindura umurongo wacu wo gufasha buri muhanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano bye twirengagije imyumvire y’abatabona neza akamaro k’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu iterambere ryabo. Turasaba abanyarwanda bose kudaha agaciro amashusho ya Aline Gahongayire ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuko arimo isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire.”

Muri iyi baruwa basoje bashimira abahanzi baborohereza kubaha amakuru ku gihe

Ati “Turashimira buri muhanzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badahwema kutworohereza kugera ku makuru neza ndetse no gukomeza gufatanya natwe muri uru rugendo rwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda.

IBARUWA :

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU