Umukino wahuje FC Barcelona na Manchester United watumye abapolisi bibwa imbunda zabo mu gihe bari barangariye insakaza mashusho.

Amakuru dukesha Nile Post aravuga ko ubu bujura bwabereye ku kigo cy’abapolisi cya Kobujoi mu gace ka Nandi.

“Abapolisi bose bari bavuye ku kigo bagiye kureba umupira ku isoko rihegereye, bagarutse bageze mu bubiko bw’imbunda basaga agasanduku zibikwamo kamenetse.” Aya ni amakuru aturuka ku gipolisi cya Kenya.

Izi mbunda kandi bazibye zirimo amasasu 20 kuri buri imwe ariko baza gusiga utundi duce tw’imbunda tubamo amasasu(magazine) 17 tubiri n’akandi kamwe kabamo 20. Ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo bamenye aya mabandi.

Uyu mukino wabaye ejo ku wa kabiri, FC Barcelona yatsinzemo Manchester United ibitego bitatu ku busa;bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Philip Coutinho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU