Migi yavuze ko abantu bashyize hanze amashusho ya Kimenyi yambaye ubusa ari abafana ba Rayon Sports bifuza amanota 3 mu mukino uzabahuza kuri uyu wa Gatandatu.

Muriki cyumweru umukinnyi Kimenyi Yves yahuye n’uruva gusenya maze abantu batazwi bashyira hanze amashusho amugaragaza yambaye ubusa.

Byabanje kuvugwa ko umukunzi we Diane ariwe wayashyize hanze aya mashusho aza kubyihakana avuga ko nawe yabibonye gutyo ,nyuma nibwo haje kumvikana amwe mu majwi y’abakobwa bigambaga ko aribo bayashyize hanze nyuma yuko bamatse ibihumbi 100frw by’amafaranga y’u Rwanda akanga kuyabaha niko kumushyira ku karubanda.

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko abashyize hanze umunyezamu wabo kimenyi Yves yambaye ubusa ari abakunzi ba Rayon Sports bifuza kumutesha umutwe ngo azitware nabi babatware amanita atatu mu mukino w’ishiraniro bafitanye kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Kimenyi arakomeye , arimo gukora imyitozo neza. Nta kibazo na kimwe afite. Turi kumwegera tukamubwira ko ari abashaka kumwica mu mutwe kugira ngo bibonere amanota 3 ku munsi wo ku wa 6, ariko na we arabizi ko aka ariko kazi ke , ko ariko kazi kadutunze. Agomba kwirengagiza ibyo ngibyo byose akaza tugashyira hamwe.”

Umutoza wa APR FC,Zlatko Krimpotic yabwiye abanyamakuru ko ibya Kimenyi Yves ntacyo bimubwiye,kuko asanzwe ari umukinnyi mwiza ndetse yiteguye kumukoresha ku mukino wo kuwa Gatandatu bafitanye na Rayon Sports.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU