Mu mukino w’ishyiraniro wabaye kuwa Gatandatu taliki ya 20 Mata 2019,bamwe mu bafana bagaragaye barwana nyuma y’aho Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 ndetse n’abakinnyi ba APR FC bagaragaye bari gushaka gukubita abasifuzi.

Kubera ubu bushyamirane bwabereye muri stade nyuma y’uyu mukino bamwe mu bafana batangaje ko uru rugomo rugomba gucika ndetse basaba FERWAFA kugira ibihano yafatira amakipe yombi.

Uretse aba bafana barwanye nyuma y’umukino,abakunzi ba ruhago baganiriye n’Umuryango dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’ibikorwa by’abakinnyi ba APR FC bashatse kwendereza abasifuzi,bamwe babatunga intoki,abandi barabatuka cyane.

Aka gasuzuguro gakabije kakorewe aba basifuzi bakomeye mu Rwanda kabababaje bamwe mu bakunzi ba ruhago bakunda umupira ndetse basaba ko FERWAFA yashyiraho ubundi buryo bwarengera umusifuzi igihe cyose asagarariwe mu buryo bunyuranye nko kumutunga intoki,kumutuka byo kumwandagaza mu buryo ubwo aribwo bwose bikozwe n’abafana ndetse n’abakinnyi.

Nubwo muri uyu mukino ikipe ya APR FC yagaragaje kutishimira imisifurire,amashusho yagiye hanze yagaragaje ko ibyemezo bikomeye abasifuzi bafashe birimo coup Franc yahawe Muhadjiri ku munota wa 80 benshi bavuga ko ari penaliti ndetse na penaliti yo ku munota wa nyuma yahawe Rayon Sports byari bikwiriye.

Benshi bemeje ko ibi bintu abakinnyi bo mu Rwanda bakora byo kwirunda ku musifuzi igihe cyose afashe icyemezo,bakamutunga intoki,abandi bakamutuka ibitutsi biremereye nibikomeza, abasifuzi bazatakaza umuco w’ubunyangamugayo mu rwego rwo kwirinda kwiteranya.

Amakuru atugeraho ni uko hari umuntu wari wambaye imyenda y’umukara washatse gukubitira abasifuzi mu rwambariro nyuma y’umukino wo kuwa Gatandatu,abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’ifirimbi ya nyuma,umukinnyi wa APR FC,Imran Nshimiyimana yasatiriye umusifuzi n’uburakari bwinshi cyane, amutunga urutoki,umuvugizi wa FERWAFA,Bonnie Mugabe arahagoboka.

Abasifuzi b’u Rwanda bamwe basifura uyu mukino w’ishyiraniro bafite ubwoba kubera amagambo mabi babwirwa n’abakinnyi b’aya makipe bakunda kuburana n’amafuti mu rwego rwo kwereka abafana babo ko barenganye nyamara nabo ubwabo bazi neza ko bari mu makosa.

Muri RDC niho abasifuzi bajya mu kibuga nta kirengera bafite,agasifura umukino ameze nk’utunzwe imbunda, yawurangiza akiruka amasigamana agana mu rwambariro.

Uru rugomo rwakorewe abasifuzi kuwa Gatandatu rwatumye abakunzi ba ruhago batashatse ko amazina yabo atangazwa basaba FERWAFA kongera gushyiraho amategeko atuma abasifuzi batekana ndetse n’abafana bagaragayeho ikinyabupfura gike bagahanwa by’intangarugero n’amakipe yabo dasigaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU