Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’ugushyamirana kwabayeho hagati yazo n’abamushyigikiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019, nibwo Polisi ya Uganda yagose ahazwi nka One Love Beach mu gace ka Busala kari mu Karere ka Wakiso, hari hataganijwe kubera igitaramo cya Bobi Wine, nacyo kiburizwamo.

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe ashinjwa kutubahiriza amabwiriza agenga ibitaramo mu mujyi wa Kampala.

Ikinyamakuru Daily Monitor gitangaza ko Bobi Wine yagombaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru aho igitaramo cyagombaga kubera ariko nacyo nticyabaye, kuko abaturage bateraga amabuye polisi nayo ariko iboherezamo ibyuka biryana mu maso.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Wine yatawe muri yombi, ubwo polisi yinjiraga mu modoka ye ku ngufu imujyana kumufungira ahatazwi, abo bari kumwe barabareka.

Bitangazwa kandi ko Depite Allan Ssewanyana uhagarariye Intara ya Makindye, yahatereye ubwenge, ahakurwa ari muri koma.

Bobi Wine ni umuhanzi akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Museveni, umwaka ushize nabwo yatawe muri yombi ubwo umushoferi we yari amaze kwicwa mu mvururu zari zavutse mu matora yaberaga i Arua. Bobi Wine yarafunzwe ndetse anakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano.

Uyu munyapolitiki w’umuhanzi ushyigikiwe n’abaturage benshi avuga ko intego ye ari ukuvana Perezida Museveni ku butegetsi ubumazeho imyaka 33.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU