Iyi kipe y’abasore babiri b’Abanyarwanda iba ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa. Muri ibyo bikorwa byo kubaka ndetse no kwerekana umubiri (Body building) intego ibahuje ni iyo guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda muri iyo myidagaduro itamenyerewe cyane iwacu ndetse no mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Aba basore babiri bageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2010 ariko icyemezo cyo gutangiza ibikorwa byabo cyafashwe mu w’i 2014. Nyuma y’uko umwe muri iyo kipe uzwi nka Hirana Clément atangiye gukunda ibijyanye no kubaka umubiri mu nzu zabugenewe (Fitness halls). Nyuma ni bwo mugenzi we bita Karekezi Pierre Karpet yamubonyemo ubuhanga ndetse n’umurava yiyemeza gukora umushinga wo kumwishingira ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo ibyo bikorwa bitere imbere (managing).

Abe_Workouts nyuma yo kubona impinduka zidasanzwe kuri HIRANA Clément, ni ko gutangiza amarushanwa hirya no hino mu gihugu cy’Ubufaransa hagamijwe kubigira umwuga. Kuri ubu Hirana Clément ari ku mubyimba ungana na santimetero 42 ku kaboko, santimentero 62 ku itako, hakaza na santimetero 72 mu mayunguyungu mu gihe mu gatuza hangana na santimetero 108.

Clément yadutangarije ko nyuma yo gutangira uwo mukino Abe_Workouts imaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga agera kuri atatu. Irya mbere bita Muscle Show Paris ryabereye i Paris muri werurwe 2016, irya kabiri, Musclemania Paris  riba mu kwakira 2016. Nyuma yaje kuzamuka mu ntera yitabira irindi rushanwa ry’Ishyirahamwe ry’Ubufaransa ritegura iyo mikino (IFBB-France cyangwa se International Federation of Body Building – France) mu w’2019.

Muri ayo marushanwa Abe_Workouts yagiye yitwara neza akegukana ibihembo bishimishije. Nk’uko Clément akomeza abisobanura, muri IFBB-France ni ho atabashije kwegukana umwanya wo mu ba mbere kuko yahahuriye n’abanyabigango bisumbuyeho. Yakomeje agira ati « Nyuma yo gusezererwa muri iyo mikino ubu turi kwitegura irindi rushanwa rikomeye ritegurwa n’icyamamare muri politiki ndetse no muri sinema Arnold SCHWARZENEGGER (Arnold Classic) ». Yongeraho kandi ati  « Icyizere cyo ndagifite nubwo rikomeye, tuzagerageza kuhanyurana umucyo n’ibendera ry’u Rwanda».

Mu gusoza Clément aragira ati «Intego yacu nka Abe_Workouts ni ugusangiza ubumenyi turi gukura ku bandi babidutanze kugira ngo bigirire akamaro urubyiruko rwacu : Usanga ahanini bakoresha uburyo nakwita ‘gakondo’ yaba mu kuntu ibyuma baterura biba bikoze ndetse n’uburyo babiteruramo. Ikindi kandi mu kubaka umubiri harimo n’indyo iba ibugenewe ukurikije n’uko ushaka kwiyubaka (Diet). Ibyo na byo turashaka kubisangiza Abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’Abaturanyi (EAC).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU