Humble Jizzo yatangaje ko iriya foto yayihawe n’inshuti ye ngo atungurwa n’uburyo asa na Dom Kennedy ari nawe wagaragaye ari kumwe na Snoop muri iriya foto.

Mu cyumweru gishize benshi batunguwe n’ifoto Manzi James uzwi nka Humble Jizzo muri Urban Boys yashyize hanze agaragaza ari kumwe na Snoop Dogg.

Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night kuri iki cyumweru yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona umuntu basa neza ndetse ngo nawe ntiyabanje kubyemera.

Snoop Dogg hamwe na mugenzi we Dom Kennedy

Yahishuye ko atigeze abonana na Snoop Dogg nkuko byavuzwe ahubwo ko iriya foto ari uyu muraperi Snoop yari kumwe na mugenzi we Dom Kennedy usanzwe nawe ukora umuziki ndetse wari inshuti magara ya Nyakwigendera Nipsey Hussle.

Dom Kennedy uvugwaho gusa na Humble Jizzo

Ngo siwe gusa n’umugore we byabanje kumutera kwibaza kuri iyi foto aho yacyekaga ko umugabo we Humble ashobora kuba yamwibese akajya kugirana ibiganiro bw’ibanga na Snoop Dogg gusa ngo nawe yaje gusobanukirwa ko ari umugabo basa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU