Ali Kiba na Jose Chameleone bafashe mu mugongo abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ali Kiba na Chameleone bifatanyije n’abanyarwanda muriki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25

Kuva Taliki ya 6 Mata 2019 ,Abanyarwanda bose ku isi batangiye icyumweru cy’icyunamo, aho hibukwa inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Zimwe mu nshuti z’abanyarwanda zitabashije kuza mu muhango wo gutangiza icyunamo barimo Ali Kiba na Chameleone, batanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu nzira zitandukanye.

Umuhanzi Jose Chameleone abinyujije kuri Instagram yafashe umwanya yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomeza abayirokotse.

Ali Kiba na Chameleone bifatanyije n’abanyarwanda muriki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25

Ati “Turacyasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana ibahe amahoro y’iteka ryose, inshuti z’abanyarwanda aho muri ku Isi hose, turi umwe.”

Ali Kiba wo muri Tanzania nawe yatanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ku ifoto yashyize kuri Instagram hari handitseho amagambo agira ati “Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa. Ntibizabeho ukundi, amagana Jenoside.”

Ali Kiba na Chameleone bifatanyije n’abanyarwanda muriki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25

Si aba gusa kuko n’abandi banyarwanda bari hanze y’u Rwanda barimo Liliane Mbabazi ndetse na Judith Heard batanze ubutumwa baufata mu mugongo abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,bababwira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU