Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza Aline Gahongayire arimo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse nuko yatandukanye n’umugabo we akabazwa niba azongera kubaka aho yanavuze ko atigeze abivugira kuri Radio zo mu Rwanda kuko atari ku rwego rwazo.

Aline Gahongayire yeruye kumugaragaro ko atari ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye dore ko kuri ubu hari abamufata nk’umuhanzikazi wirwanyeho mu buzima bwe bwose kuko atigeze areka iyi njyana akora ngo ajye muzindi z’isi nkuko bamwe babikoze.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho yashyizwe hanze mu cyumweru gishize kuri shene ikorera kuri Youtube yitwa Himbaza Tv ubwo yavugaga byinshi yanyuzemo nuko abantu bagiye bamuca inege mu buryo butandukanye.

Muriki kiganiro  gifite iminota 36 n’amasegonda 45, Aline Gahongayire yavuze uburyo yahoze yifuza kuba izahabu ikaba ariyo mpamvu yanyuze mu muriro. Yavuze ko ashimira Imana cyane ibintu byose byagiye bimubaho mu buzima bwe, anashimangira ko afite ama contracts menshi bidaturutse ku kuba ari umukobwa wa Majyambere, umwe mu bagabo bazwi mu Rwanda batunze agatubutse mu myaka yahise.

Muriki kiganiro yagize ati” Navutse papa wanjye ari millionaire ugura indege tugenda i Burayi… nyuma ya Jenoside nza kwisanga twari abana benshi nsigarana na mama akajya andeba akabona ndi nk’igisebe….Afite ibikomere bya papa, afite ibikomere bya Jenoside, njyewe ndi igisebe… noneho n’abandi bakavuga bati ‘dore icyana cy’umugore’ ariko uzi, icyana cy’umugore uyu munsi ni igistar (icyamamare).”

Yakomoje ku buzima yanyuzemo n’uburyo yaje kuba umukinnyi wahiswemo kuzakina mu Kigeragezo cy’Ubuzima aha ngo amahirwe yaje kumusekera ,yanavuze ku buzima bwe bwite burimo uko urugo rwe rwasenyutse ,ndetse n’uburyo yabuze umwana we w’Imfura rubanda rukamwota aha yashyize mu majwi  abarokore ndetse n’itangazamakuru.

Ashimangira ko abamuvuze bose bahisemo kuba abagaragu be ndetse ngo Yesu yamubwiye ko ibintu bizamufasha ari ukubabarira, kwibagirwa no gukomeza ubuzima bwe . Aha yavuze ko Imana yamukoreye ibitangaza ikaza kumujyana muri Leta Zunzu ubumwe z’Amerika.

Mu ikoraniro ry’abantu benshi Aline Gahongayire yabaije abari aho ikibazo kigira kiti “Sindi mwiza? Muvugishe ukuri…n’ubwo utabivuga, [I know that I am beautiful ] (ndabizi ko ndi mwiza).” Ibi yabivuze ashaka kuvuga uburyo ngo yirebaga mu ndorerwamo akiha icyizere ko ibintu bizagenda neza kandi akaba ari we muyobozi w’ubuzima bwe ngo ibi byamuhaga agahenge ko kwiyibagiza iby’abantu bose bavuga.

Aha yanaboneyeho kuvuga ko mu minsi yashize hari abantu bamuhanuriraga bamubwira ko agiye kubona umugabo w’umusaza gusa we ngo akabahakanira ababwira ko hari umusore mwiza ushinguye w’ibogari [Beau Gars] ategereje.

Yagize ati” Hari umu beau gars ntegereje, after all I’ve been through, hari umu beau gars ntegereje… hari umuntu ufite ijambo ntegereje…hari umuntu tuzajya tuzana mukavuga ngo ‘mwabonye husband wa Aline?

Muri ubu buhamya niho Aline Gahongayire yaboneyeho kuvuga ko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ibibazo byose bijyanye n’urugo rwe rwo yabibajijwe na Radio ya Voice Of Amerika[ VOA].

Yagize ati” Hanyuma bakambaza ngo nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe Desire Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe.

Aline Gahongayire yakomeje abwira abari muri iryo koraniro ko hari igihe abantu bazatungurwa bumvishe ko yaguze rutema ikirere [Indege] ngo kuko mu bibazo bye yiyibagiwe agafasha abantu bababaye ngo ibi bizatuma Imana imuha umugisha akabona n’ibindi birenze ibyo abantu batekereza.

Kuri ubu benshi barizaga ati: “Byari bikwiye ko Aline Gahongayire yishongora ku itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kumugira uwo ariwe ubu avuga ko magingo aya atakiri ku rwego rwaryo?”

3 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU