Ally Soudy Uwizeye yatanze ubuhamya bwuzuye agahinda aterwa no kubura umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka icumi.

Ally Soudy yatanze ubuhamya bwuzuye agahinda bw’uburyo we n’umuryango we bihishe mu kazu k’imbwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu myaka 25 ishize, Ally Soudy ari mu bahorana intimba ituruka ku kuba benshi mu muryango we barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi wa Ally Soudy witwaga Wibabara Daphrosa, sekuru na nyirakuru [Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie], ba nyinawabo, ba nyirarume na babyara be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ally Soudy mu buhamya yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko we n’abo mu muryango we babaga i Kabuga mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 8 Mata 1994 Interahamwe zasakuje inyuma y’urupangu rwabo rwari rufunze zishaka kurumena ngo zinjire zibice, barasimbuka baca mu gikari bakajya kwihisha.

Arakomeza ati “Twarasimbutse tugwa inyuma mu rugo rw’umuturanyi wari umupasiteri. Kubera ubwoba nawe yagize kuko bari batangiye kudushakisha mu ngo z’abaturanyi yaduhishe mu kazu gato cyane imbwa ye yabagamo ariko itagihari.”

“Twagiyemo twese kandi dukwirwamo twari abantu bagera kuri barindwi, maze imbwa (iyi yari iyacu) yaradukurikiye iraza iryama imbere yako kazu yanga kuhava.”

“Twabayemo iminsi ntazi umubare, gusa interahamwe zarazaga gusaka ahantu hose zagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera cyane bagasubirayo bavuga ngo ni akazu k’imbwa, ngo Daphrose ntiyakwirwamo n’urubyaro rwe.”

Ally Soudy yatanze ubuhamya bwuzuye agahinda bw’uburyo we n’umuryango we bihishe mu kazu k’imbwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango wa Ally Soudy

Asoza ati “Nyuma interahamwe zaje gusaka muri urwo rugo na none zigeze kuri ka kazu zigira amakenga ziti ni gute iyi imbwa itajya iva hano kandi igahora itumokera cyane? Bafata umwanzuro wo kuyihakura maze bafungura ka kazu badukuramo twese, batangira kutugera amacumu, n’imihoro…Gusa iyo isaha itaragera iba itaragera.”

Bamwe mu bantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwihanganishije bamubwira ko yakomeza kwihangana

Tom Close ati “Komeza wihangano muvandimwe @allysoudy Imana niyo mugenga wa byose, hari icyo yabarindiye kandi abatarakibona bazakibona.”

Mike Karangwa “Ally soudy ntibazazima na gato. Warashibutse kandi ushibukana n’izindi mfura.”

Phionah Mbabazi250 “Humura nshuti y’Umuremyi, humura hari impamvu wasigaye. Isi niba itarabibona iraje ibibone. Take heart and recover your strength, ntibizongera kubaho. Urumuri ntiruzazima.”

Twakwibutsa ko Ally Soudy usigaye aba muri Leta ya North Dakota aho abana n’umuryango we [umugore n’abana babiri]. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanaga na nyina kuko se yari yarapfuye mu 1993.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU