Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yashimye abanya-Sudani bakomeje kwigaragambya basaba ko Perezida Bashir ava ku butegetsi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukoresha ingufu mu kubatatanya.

Amerika yeruye ko ishyigikiye imyigaragambyo yo kweguza Perezida Bashir

Kuri uyu wa Mbere nibwo byatangajwe ko igisirikare cyitambitse izindi nzego z’umutekano zashakaga gutatanya abigaragambya, bamaze iminsi itatu imbere ya Minisiteri y’Ingabo ari nayo irimo urugo rwa Perezida Omar El Bashir.


Byatangajwe ko muri uko gushyamirana abasirikare babiri bishwe n’izindi nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, mu murwa mukuru Khartoum.

Mu butumwa Tibor yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ndashimira abaturage ba Sudani bagaragaje mu mahoro kandi bashikamye, ubusabe bemererwa n’amategeko bw’uko haba impinduka, by’umwihariko bitewe n’ihutaza ry’inzego zimwe z’umutekano za Guverinoma ya Sudani. Dushyigikiye icyifuzo cyabo ko habaho Sudani itekanye kandi y’uburumbuke.”

“Turasaba Guverinoma ya Sudani guhagarika ikoreshwa ryose ry’ingufu ku bigaragambya barimo n’ababikora mu mutuzo. Icyemezo cyo gukoresha ubugizi bwa nabi ku basivili mu minsi iri imbere gishobora kugira ingaruka ku mibanire yose dufitanye na Guverinoma ya Sudani.”

Imyigaragambyo yatangiriye mu matsinda mato y’abaturage batemeranyaga na Guverinoma yashakaga kuzamura igiciro cy’umugati. Yaje guhinduka iyo kwamagana Bashir uyobora icyo gihugu kuva mu 1989 akoze kudeta ya gisirikare.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ingabo, General Awad Ibnouf yatangaje ko igisirikare kizarinda ko igihugu cyangwa mu kangaratete nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’igihugu, SUNA.

Ati “Ingabo za Sudani zumva impamvu z’iyi myigaragambyo kandi ntabwo zinyuranyije n’ubusabe n’ibyifuzo by’abaturage, ariko ntabwo zizemera ko igihugu kigwa mu kangaratete.”

Abaturage barenga miliyoni 40 ba Sudani ntibishimiye uko babayeho n’uko bayobowe, bafite ikibazo cy’ubukungu kubera ibihano bari barafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gutakaza igice cy’amajyepfo y’igihugu gikungahaye kuri peteroli, cyagiye mu maboko ya Sudani y’Epfo ubwo yabonaga ubwigenge mu 2011.

Ubuyobozi buvuga ko kuva imyigaragambyo yatangira mu Ukuboza umwaka ushize, hapfuye abantu 38 nubwo imiryango itari iya leta ivuga ko barenga 50.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko abasirikare bakuru barimo gushakira amayira Perezida Bashir ngo ave ku butegetsi amazi atararenga inkombe, cyane ko ingufu ze nyinshi zubakiye ku gisirikare.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU