Anna Kharmtsova w’imyaka 31 y’amavuko, yambitswe ikamba mu irushanwa “The National Guard Pageant” nk’umugore mwiza mu barinzi ba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Anna Kharmtsova yambitswe ikamba ry’umugore mwiza mu barinzi barinda Perezida Vladimir Putin

Anna Kharmtsova yegukanye iri kamba nyuma yuko ahigitse bagenzi be bagera 340, 000 batojwe gucungira umutekano umukuru w’igihugu Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Putin. Avuga ko mu kazi ka buri munsi ahura n’abamushimagiza ubwiza, byanatumye yiyemeza guhatana mu irushanwa “Beauty of the National Guard” ahanini biturutse ku gitutu cy’abo bahorana.

Anna Kharmtsova yambitswe ikamba ry’umugore mwiza mu barinzi barinda Perezida Vladimir Putin

Anna Kharmtsova usanzwe afite impamyabimenyi mu mategeko, ni umugire ufite umwana umwe. Abarusiya bagera kuri 57 000 ni bo batoye. Abagore 12 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bazagaragara kuri kalindari ya 2020.

Uyu mukobwa avuka kuri Se wahoze mu ngabo z’u Burusiya yamazemo imyaka 30, nyina nawe akaba umupolisi. Avuga ko atewe ishema no gukomeza kugera ikirenge mu cy’umuryango we.  Avuga ko nta kintu cyiza nko gukora mu mbarutso witonze ufite icyo utumbiriye ubundi ugahumeka.

Umwe mu bagore utatangajwe amazina yavuze ko Anna Kharmtsova ari umugore wiyitaho, wisiga ibirungo by’ubwiza. Mu mashusho yafashwe ari mu myitozo ngororamubiri, Anna yavuze ko yatangiye kwitoza kwambara bikini kuko ashaka guhatana mu irushanwa ry’abambaye ‘bikini. Avuga ko guhatana mu marushanwa y’ubwiza byatangiye atabishaka ahubwo yabisunikiwe n’abo bahorana ndetse n’inshuti ze.

Anna Kharmtsova yambitswe ikamba ry’umugore mwiza mu barinzi barinda Perezida Vladimir Putin

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU