Ikipe APR FC yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri i Tariki ya 2 Mata 2019 saa cyenda n’igice ku kibuga cya Shyorongi nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri

APR FC yasubukuye imyitozo uyu munsi ku wa Kabiri

Tubibutse ko kuva nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise ibitego bibiri ku busa mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, umutoza mukuru w’ikipe ya APR Fc Zlatko yahise aha abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri ababwira ko bazasubukura gahunda y’imyitozo kuwa Kabiri bagakora ni mugoroba saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

APR FC yasubukuye imyitozo uyu munsi ku wa Kabiri

Iyi myitozo ikipe ya APR FC iri gukora n’iyifasha kwitegura kuzakirwa n’ikipe ya Rayon Sport kuri stade ya Amahoro tariki ya 20 Mata 2019, umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bagiye gutangira kwitegura uyu mukino.

kugeza ubu iyi niyo kipe iyoboye urutonde rwa Azam Rwanda Premier League n’amanota 54 aho irusha amanota ikipe iyikurikiye atandatu kugeza aho shampiyona igeze ku munsi wa makumyabiri na kabiri 22 wayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU