Mugire Amahoro y’Imana bavandimwe, mbanje kubashimira inama mudahwema kugira abantu baba bahuye n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye . Nitwa Kaneza Yvette ntuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ndi umunyeshuri muri Kaminuza imwe ikorera hano mu Rwanda.

Aragisha inama

Nkuko natangiye mbibabwira nitwa Kaneza Yvette, nyuma yo gusoma ubutumwa bw’umuntu uba mu gihugu cy’ubwongereza watewe inda n’umuhungu agasaba ko ayikuramo nawe akabyanga none ubu akaba amwaka umwana babyaranye , nanjye numvishe ntangiye kubohoka ndetse nifuza gusangiza abasomyi  inzira igoye nanyuzemo ngo mungire inama abantu bazi urukundo n’ubuzima rusange kuko twese tubaho kimwe.


Nihuse , maze imyaka ibiri nkundana n’umuhungu dusengana. Mu gihe nasaga nutangiye gukundana nawe yambajije niba nshobora kuzajya mvugana nawe byoroshye mubwira ko yajya aza mu rugo aramutse ankeneye , cyangwa tugahurira k’urusengero. Icyo gihe narindangije amashuri yisumbuye .

Icyo gihe yansabye ko nashaka Telefone mubwira ko ntaho nayikura kuko iyo nifuza yaba irimo watsap , facebook nkabasha no gusura imbuga za internet zitandukanye . Yemeye kuyingurira kandi mbona ko ntakibazo cyabamo kuko mu rugo bari bamaze kumumenya .

Nkimara kubona telefone byabaye nk’ibyoroshye , maze akajya ansaba kumusura nanjye sinazuyaza njyayo. Uwo munsi yansabye ko turyamana ndanga mubwira ko turi abarokore arababara , ntaha numva ntishimye .

Nyuma yarambwiye ngo aranshaka tujyana iwe , tuganira kuri gahunda z’urukundo rwacu maze arongera ansaba ko turyamana . Ntabeshye narongeye ndabitekereza ariko ndebye ukuntu nasize mubabaje ndabyemere . Yarishimye ariko ambwira ko bwa mbere namugoye ngo azampa igihano , arandeka ndataha.

Uyu mwaka nibwo yampamagaye ansaba ko njya iwe , njyayo maze ambwira ko Telefone yanguriye nayimusubiza ngo kuko yamuhenze , avuga ko yayiguze amafaranga ibihumbi 230,000 frw , mbanza kwanga ariko ndayimuha.

Hashize iminsi nibwo namenye amakuru ko yanduye Sida , kandi mu gihe twaryamanye cyose ntiyigeze akoresha agakingirizo. None ubu ndibaza niba nta ngaruka zizambaho nkaba naranduye Sida , nakwibuka ko nakoze icyaha cy’ubusambanyi nziko tuzanabana nkumva ngiye gusara. None nkore iki ?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU