Abinyujije mu ndirimbo ye yasubiyemo y’umuhanzi Kiss Daniel yise ‘Fvck you’ yibasiye abahanzi batandukanye bakora injyana imwe ya Dancehall barimo Mc Tino , Davy Ranks ,ndetse n’umuraperi Riderman bigeze kugacishaho bigatinda.

Asinah abinyujije mu ndirimbo yatutse abahanzi batandukanye barimo na Riderman

Umuhanzikazi Asinah Hera kuri ubu uri mu rukundo n’umukinyi wo muri Rayon Sports yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Fvck you”. Iyi ndirimbo akimara kuyishyira ku rukuta rwe rwa instagram kugira ngo yamamare ku Isi hose yahise atangira ‘Challenge’, aho buri wese wiyumvagamo impano yashoboraha kuyisubiramo mu buryo bwe ,niko guhita ayoherereza nyiri ubwite [ Tag] Kiss Daniel .

Ibi byatumye Asinah asubiramo iyi ndirimbo maze yibasira abahanzi biganjemo abakora injyana ye ya dancehall barimo Mc Tino, Davy Ranks, Papito, Dee Rugz, Riderman ndetse na Nazil.

Nyuma yuko iyi ndirimbo ayishyize hanze abinyujije kuri Instagram konte ye yavuze ko yayishyize hanze mu buryo bwo gukora Challenge y’indirimbo ya Kiss Daniel aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU