Abinyujije mu ndirimbo yasubiyemo y’umuhanzi Kiss Daniel yise ‘Fvck you’ , Asinah yatutse abahanzi batandukanye, aho avuga ko ibyo yakoze ntamutima mubi ubirimo.

Asinah yagize icyo avuga ku basore yatutse mu ndirimbo barimo Riderman

Umuhanzikazi Asinah Erra kuri ubu uri mu rukundo na rutahizamu wa Rayon Sports  Michael Sarpong, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Fvck you”. Iyi ndirimbo akimara kuyishyira ku rukuta rwe rwa instagram kugira ngo yamamare ku Isi hose, yahise atangira ‘Challenge’, aho buri wese wiyumvagamo impano yashoboraha kuyisubiramo mu buryo bwe, niko guhita ayoherereza nyiri ubwite [ Tag] Kiss Daniel.


Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo kuri ubu iri gukorwa n’abahanzi batandukanye bo muri Nigeria benshi bavuze ko uburyo yabikozemo ari uburyo bwo kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Muri iyo ndirimbo avuga ngo “Wagombaga kuba uri umukunzi w’ubuzima bwanjye ariko warambeshye kuko urya mukobwa wambwiraga ko ari umufana wawe nza kuvumbura ko yari ‘indaya’ yaramaze kuba umugore wawe kuko uri ‘impumyi’ none ugarutse ushaka ‘igitsina’ cyanjye!”

Asinah akomeza aririmba akagaruramo cyane igitutsi cya ‘Fuck You’.

Mu bantu batandukanye abwira barimo Nazil na Riderman bakundanye akongeramo MC Tino, Papito wamukoreye iyi ndirimbo, Devy Ranks n’abandi.

Asinah aganira n’Umuseke yavuze ko ariwe muntu wenyinye rukumbi wasubiyemo iriya ndirimbo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo abantu babyumvise nabi bumva ko ari ugushotorana (Beef) ariko we ngo nta mutima mubi yabikoranye ngo kuko n’ahandi byakozwe.

Ati “Nabikoze nk’uko n’abandi bahanzi bose babikoze nta we nashaka gutuka ngo mbinyuze mu ndirimbo, ari ibyo Kizz Daniel abo yatutse ntibari kumwihanganira!”

Asinah yaririmbye biriya bitutsi ngo ashaka ko Kiss Daniel abibona naho ngo ku bantu yatutse muri yo, ni abo yisanzuraho kandi yizeye ko bitateza ikibazo hagati y’umubano wabo.

Ati “Bariya bantu navuze bose mbisanzuraho nta kibazo kandi byabateye uretse itangazamakuru riri kubikuririza bagashaka kubiremamo ‘Beef’ kandi idahari. Bose bari kwibanda kuri Riderman kuko twakundanye ariko na Nazil twarakundanye kandi igihe kinini kurenza icya Riderman.”

Ngo icyamuteye gusubiramo iyo ndirimbo na we atukana ni uko yabonaga ari byiza kuri we ngo ahitamo kuba uwa mbere ubikoze. Kugera magingo aya bamwe mu bantu uyu muhanzikazi yibasiye ntacyo barabivugaho, gusa Asinah ahamya ko bariya bose yatutse ko ari inshuti ze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU