Bijya bibaho ko igitsina gifata umurego ku buryo budasanzwe ndetse kikanga no gusubira hasi, ibi bishobora kuba uburwayi cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye.

Twagushakiye  impamvu nyinshi zishobora gutera iki kibazo, waruziko ubu bushobora kuba uburwayi! Una nabwo utabizi?

Impamvu zishobora gutuma igitsina gifata umurego igihe kirekire harimo  imiti bakoresha kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire batinde kurangiza, gukomereka k’umutsi wo mu gitsina bigatuma utagishobora gukamura amaraso aza mu gitsina igihe cyo gushyukwa, hakaba kandi n’indwara yo mu maraso yitwa “hémopathie”.

Mu zindi mpamvu tutakwibagirwa harimo nko gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye birimo cocaïne na marijuana, kurya amafunguro yiganjemo Vitamini E nyinshi nk’ubunyobwa, Soya, Sezame n’andi nkaya n’izindi mpamvu zitandukanye.

Gufata umurego kw’igitsina bitewe n’izi mpamvu twavuze cyangwa izindi, bishobora kumara amasaha ane cyangwa akanarenga.

Hari impamvu zizwi zituma igitsina gifata umurego, ariko iyo bimaze igihe kirekere, ku buryo budasazwe umuntu aba agomba kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo bamukurikirane.

Abantu bakwiye kudakoresha imiti ituma igitsina gifata umurego umwanya munini, bakirinda ibiyobyabwenge, bakirinda ko igitsina cyakomereka, gishobora gukomereka kubera kwikinisha n’izindi mpamvu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU