Bill Ruzima umwe mu basore bagize itsinda rya Yemba Voice akaza kurivamo ku mpamvu zitanzwi gusa bakajya bahuzwa n’itsinda kuri ubu yashyize hanze amwe mu mabanga ataramenywe yaberaga mu bahanzi n’abacuranzi bavuye ku nyundo mu ishuri ry’umuziki aho ngo mu bitaramo byose bakoze batigeze bahabwa ishimwe kandi bazi neza ko babishyuye.

Ibi yabibajije mu buryo bwo kugirango agirwe inama ndetse abariza na bagenzi be bavuye kuri iri shuri kugirango bamugire inama yicyo akwiye gukora.

Yagize ati “Nitwa Bill RUZIMA, ndi umuhanzi wa muzika nize mu ishuli ry’umuziki ryo Ku Nyundo.

Mfite ikibazo mpuriyeho na bagenzi banjye bize cg biga muri iryo shuli,

Mpisemo gukoresha iyi nyandiko ifunguye kugira ngo n’abandi bafite ubumenyi kundusha munsubize.

Byaba bigenda gute kugirango ibigo bya leta n’iby’abikorera bihore bikoresha abanyeshuli ba muzika (abana bo kunyundo) mu birori performances zinyuranye  ariko ntibitwishyure?

Umuyobozi w’ishuli MULIGANDE Jaque (Mighty Popo) Hari bamwe muri twe babimubajijeho abasubiza ko “Ntaburenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuli ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk’uko bishyura Minerval kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga” .

Nabyo ariko ntibyumvikana kuko

1, Hari hamwe na hamwe twavaga ku ishuli tugiye gukora batubwiye ko Ari akazi, rimwe tugatanga na za fagitire ariko bikazarangira kwishyurwa duhebye!

2, si twese dutoranywa gukora ako kazi Ni bamwe na bamwe

3, nta Raporo y’imenyerezwamwuga dusinyirwaho iyo turangije gukora,

Ese bibaye ukwimenyereza umwuga, abiga muyandi mashuli y’myuga bikorwa bite? Ese kwimenyereza umwuga bikorwa igihe kingana gite aho Mwe mwiga cg mwize?

Twe iwacu kunyundo iyo ukunda gutoranywa mu baza gucuranga cg kuririmba muri ibyo birori ushobora gukora ako kazi imyaka itatu yose igashira ukigakora.

Ese hariho uburyo leta yatumira nk’abiga ubwubatsi ngo bazamure umuturirwa runaka bakaza bakawubaka neza maze ntibishyurwe?

Cyera najyaga numva zimwe munzozi zanjye zikomeye Ari ukuzaririmbira imbere y’umukuru w’igihugu H.E Paul KAGAME naje kumutaramira inshuro ntabasha kubara ndetse n’abandi bayobozi bakomeye no mu birori byinshi byitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu b’ahandi, Gusa ikimbabaza Ni uko kugeza ubu ntigeze nkuramo n’ayagura isogisi! Kandi nziko abandi bahanzi iyo bagize uwo mugisha bishyurwa kuburyo bukomeye bwabahindurira ubuzima.

Transform Africa 2016

Transform Africa 2018

AU summit 2016

AU summit 2017

Ni’ibindi ntarondora aho hose twarahakoze tuviramo aho.

C.N.L.G

F.E.A.S.A

Minispoc

Mineduc

Auditeur General

Office of the presidency

Primature

RDB (kwitizina)

IPRC South

Parliament

RCAA(Aviation Africa)

Ibi bigo byose twarabikoreye mu birori binyuranye ntitwishyurwa! Bishoboka bite ko ibi bigo mvuze byabuze  ubushobozi bwo kutwishyura??  habaye Hari uwo byishyuye mucyimbo cyacu twabasaba kumukurikirana akatwishyura (N’ubwo ntawe dutekereza wabikora ) .

Ikimbabaza cyane Ni n’uburyo twafashwe muri ako kazi, Hari umunsi twaraye mu modoka yatujyanye i Rwamagana dutegereje ntaburyo buhari bwo kwishyura amafunguro n’ amacumbi  burinda bucya! (Aha twari mubya minispoc) Ibi byose biba ababyeyi bacu cg abaturera na leta baziko turi kwishuli tumeze neza!

Ese ibi W.D.A (ikigo gishinzwe amashuli y’imyuga nicyo baduteganyiriza?? 

Njye ndabaza Sinzimura, ndifuza gusobanukirwa, 

Uku kwimenyereza umwuga nabyo mbiburira igisobanuro kuko iyo ishuli turisoje hahandi twakoraga twimenyereza ntawongera kuhaduha akazi haguma guhamagarwa abanyeshuli Kandi duhari, Hari n’abandi bahanzi babigize umwuga, akenshi badusaba kuririmba indirimbo zabo Kandi bahari, byaba se aruko twe tuba tutishyurwa wenda bo Bari kubishyuza? Ibi nabyo byaba Ari ugusubiza inyuma umwuga wa muzika niba bahitamo gukoresha abanyeshuli biga muzika bakaririmba ibihangano bya ba nyirabyo kugira ngo hataza kubaho kwishyura, Kandi na ba nyirabyo aribyo byakabatunze baramutse batumiwe bakabiririmba ubwabo.

Ndabaza minispoc, ko ntarabona hasabwa ikipe y’umupira w’amaguru ngo mwohereze academies muzambike imyambaro y’amavubi ibi kuki muri muzika ho mubikora?

Hazabaho ryari agaciro k’umuziki mu Rwanda mu gihe ababyeyi bacu batubona kuri tv turirimba baziko twagiye kwiga umwuga uzadutunga maze ejo mugitondo tukabasaba Isabune, ikaye, ikaramu n’ibindi? Kuko tutabasha kubyigurira Kandi babona dukora??

Niba hari uwataramira umukuru w’igihugu kabiri gatatu ntiyishyurwe ubwo umuhanzi yazategereza kuzishyurwa ryari?

 

Ibi ndabibaza mbariza na bagenzi banjye kuko nziko turi mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana icyo utumva ukabaza.

Ese wowe ubonye ubu butumwa bw’uyu musore niki wamubwira ? Igitekerezo cyawe kirakenewe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU