Umudepite w’umuhanzi Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda yasohoye indirimbo yise “Afande” ahamagarira abashinzwe umutekano kureka guhohotera abaturage.

Bobi Wine avuga ati: “Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano”.

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine kuwa mbere yafashwe na polisi nyuma yo kubuzwa igitaramo cye maze afungirwa iwe iminsi ibiri.

Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yifuza impinduka, anenga ubutegetsi gukenesha no gukandamiza abaturage, gukoresha igitugu no kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo.

Uyu mudepite amaze gufungwa kenshi no guhagarikirwa ibitaramo inshuro nyinshi  mu minsi ishize yakome kuvuga ko nyuma yo gufungwa yanakorewe Iyicarubozo ryatumye ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Perezida Museveni aherutse kubwira abahanzi ko bakwiye gutandukanya umuziki na Politiki. Gusa na we mu bukangurambaga no kwiyamamaza akunda gukoresha muzika.

Nyumayo kurekurwa aho yari afungiye iwe, kuri uyu wa kane Bobi Wine yasohoye Afande indirimbo avuga ko ‘bashimira abashinzwe umutekano ku kurinda igihugu, ariko abasaba kureka guhohotera uburenganzira bwa rubanda’.

https://www.youtube.com/watch?v=QlHluQFjCaM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU