Burna Boy yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gukandagira umufana mu mutwe, mu gitaramo yakoreye muri Zambia ku wa Gatandatu.

Nyuma y’ibi bikorwa bibi yakoze kuri ubu batangiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga bise #MuteBurna bashaka kumucecekesha.

Ukoresha amazina ya @MuziqDowntown yanditse kuri twitter agira ati “Tutitaye ku cyajyaga imbere aha, nta kintu na kimwe Burna Boy afite cyo kwireguza ku myitwarire idahwitse yo gukubita umufana we. Yari kubikemura mu bundi buryo atarinze gukubita umufana we. Zambia mureke ducecekeshe Burna.”

Uyu muntu yakomeje avuga ko bazahagarika ibikorwa byabo byo kumucecekesha mu gihe uyu muhanzi azaca bugufi agasaba imbabazi ku gikorwa yakoze kidahwitse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU