Imodoka yo mu bwoko bwa Pick-up yavaga ahitwa Bukeye mu ntara ya Muramvya yakoze impanuka ikomeye yatumye abantu bamwe bari bayuzuyemo inyuma bapfa,abandi barakomereka bikomeye.

Burundi: Imodoka yari ipakiye abantu inyima yakoze impanuka yahitanye benshi

Iyi modoka yo mu bwoko bwa kamyoneti (pick up) yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere igahitana abantu batavuzwe umubare, ngo yari ifite umuvuduko mwinshi bivugwa ko ariwo wabaye intandaro yo gutuma abantu bapfa.

Abatangabuhamya babwiye igitangazamakuru SOS Medias dukesha iyi nkuru ko mu bapfuye harimo abasirikare b’Uburundi ndetse n’abasivili.

Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga nyuma y’ubutabazi bwakorewe aho iyi modoka yaguye,  ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU