Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casmir afatanyije n’Urubyiruko rwo mu rusengero Bethesda Church, urubyiruko ruhagarariye abandi mu Kagari ka Kagugu ndetse n’inshuti ze basuye umukecuru Witwa Mukakarangwa Leonila warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Mata 2019 , Mu muhango wogusoza icyumweru cy’icyunamo Casmir Fondation afatanyije n’urubyiruko rwo mu Kagari ka Kagugu ku Gisozi basuye umukecuru Witwa Mukakarangwa Leonila utuye mu mudugudu wa Kadobogo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mubyeyi witwa Mukakarangwa Leonila ni umwe mu Intwaza zagizwe incike na Jenoside aho yamusigiye ibikomere bikomeye ndetse ikamutwara umuryango we wose aho kuri ubu atujwe mu rugo rwise ‘Impinganzima’ aho bubakiwe n’Umuryango witwa ‘Unity Club ‘Intwararumuri’ n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu muhango watangiye  bibwirana nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda, ndetse baboneraho umwanya wo kuganiriza umucyecuru.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuzi yavuze ko yamumenye mu mwaka wa 2013 ubwo uruza rw’abantu bahitaga ku rugo rwe bajya kureba uyu Mukecuru niko kugira umutima wo kujya kureba uwo muntu urwaye ngo icyo gihe yasanze arwaye arikumwe n’umwana we, aha yashimiye abana bo muri One Dollar Campaign bamubaye hafi mu gihe yari arwaye ndetse n’umutima w’ubugwaneza bamugaragarije.

Mukakarangwa ngo iwabo bavutse ari abana 6 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bose baje kwicwa aba ariwe urokokana na Nyina wasigaranye ibikomere bikomeye yatewe na Jenoside yaje kurwara ndetse amurwaza igihe cy’umwaka atava mu buriri kugera ubwo yambitswe insimburangingo kuberako atashoboraga kujyenda.

Nyuma yo kumva amateka y’uyu mubyeyi Nyampinga Yasipi yagize ati ” Kuba twaje ahangaha tukifayanya n’umubyeyi wacu ni ibya agaciro ndetse aha nituzahe kubw’umuhango ahubwo tuhaze nko mu rugo[… ] kandi tubikore tubikunze. iki gikorwa nikikaturange mu gihe cyo kwibuka ahubwo tubikore igihe cyose tubereke urukundo.”

Yasoje asaba urubyiruko rwari aho kurangwa n’urukundo ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside babahumuriza ndetse birinda ko baheranwa n’agahinda bibuka ndetse baniyubaka nkuko insanganyamatsiko yuyu mwaka ibivuga [ Twibuke Twiyubaka].

Nyina wa Yasipi nawe wari ahongaho wumvishe ubuzima bugoye uyu mubyeyi warokotse Jenoside yaciyemo yagize ati “Kera twajyaga tugira ibiganiro bikaba iby’abakuze gusa kuri ubu ubwo bishyirwamo n’urubyiruko ni ikintu gikomeye kandi nizere ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Yakomeje avuga ko igikorwa nkiki nawe agishyigikiye ndetse yiyemeje kuzatanga ubufasha uko yishoboye.

Mukakarangwa Leonila umwe mu babyeyi b’Intwaza

Mu ijambo rya Mukakarangwa Leonila  yagize ati ” Ndashima Imana kuba nyiriho kuko iyo ntekereje ibyabaye ibugesera mbona abantu Miliyoni bitabye Imana ari byacye cyane ugereranyije n’umubare w’abantu bavugwa ko aribo bishwe mu gihe cya Jenoside gusa nkomezwa n’ijambo ry’Imana ryo muri Bibiliya rivuga ko Abakoze ibyo byose bazabona ishyano nanjye mpora nizeye ko baziturwa ibyo bakoze.”

Yakomeje avuga ko yafashe igihe cye cyo kurwaza umubyeyi we wasigiwe ibikomere bikomeye na Jenoside yakorewe abatutsi kugera ubwo yigomwe no gushaka umugabo kubwo kurwaza umubyeyi we kugera ubwo yitabye Imana gusa kubera umutima ukomeye yagize ntibyatumye ateshuka ku nshyingano ze zo Kumwitaho gusa ngo ashimishwa cyane n’urukundo abantu bamugaragariza ndetse na nubu bakimwereka ngo bimutera ingufu akumva atari wenyine bityo bikamwongerera iminsi yo kubaho.

Yasoje ashimira abaje ndetse n’abandi bamwitaho mu buryo bwose aho yabwiye abasore n’inkumi bari aho ko ubwiza bwabo butarangwa no kwambara bakarimba cyangwa kwambara ibigezweho Abonera ho no kubabwira ko ubwiza bwabo bugaragarira mu bikorwa bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yasoje ashimira abaje ndetse n’abandi bamwitaho mu buryo bwose butandukanye aho yabwiye abasore n’inkumi bari aho ko ubwiza bwabo butarangwa no kwambara bakarimba cyangwa kwambara ibigezweho ahubwo ko ubwiza bwabo bugaragarira mu bikorwa bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu Ijambo ry’umukuru w’umudugudu wa Kadobogo ahabereye iki gikorwa yagarutse ku muryango wa Mama Andine wabanye na Leonila kuva mu mwaka wa 2013 kugera magingo aya aho yabashimiye yivuye inyuma ndetse n’urubyiruko rwa Kadobogo rwakoze iyo bwabaga kugirango bite kuri uyu mukecuru abizeza ko mu gihe bakeneye ubufasha  muri uyu mudugudu ko bazafatanya kuko nabo barangwa n’ibikorwa byo gufasha aboneraho kubaragiza Imana.

Uyu muhango warimo abayobozi muri Ibuka ku rwego rw’Akagari ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kadobogo ndetse n’abandi bayobozi bakuriye abandi mu kiswe One Dollar Campaign.

Mu bintu by’ibanze bamukoreye harimo nko kumwegereza amazi kuko byari ikibazo kuriwe ,Bamwubakiye ubwiherero buzamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi kuko basanze yarafite icyo kibazo ndetse bashyiramo n’amakaro mu rwego rwo kugirango ubwo bwiherero bugire isuku ihagije

Mu bintu by’ibanze bakeneye kuzamukorera harimo nko kumwubakira igisenge kinzu ye neza kuko basanze hari uburyo amazi yazateza ikibazo kandi bikaba bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.

Yasipi yageneye uyu Mubyeyi Impano

Bamwe mu bantu bari aho bagiye bitanga mu buryo bwinshi butandukanye burimo nko kumugurira urugi ruzashyirwa ku bwiherero , kwishyura igiguzi cy’amazi akoresha mu rugo ndetse n’ibindi bitandukanye akeneye aho banaboneyeho no gusaba abantu kujya baza kumureba buri munsi ndetse bafata umunsi umwe mu kwezi wo kujya bamusura muri rusange mu rwego rwo kumuganiriza.

Mu bikorwa biteganwa gukorwa harimo nko gushyiramo amakaro ndetse no kumusanira igisenge  mu rwego rwo kugirango inzu ye mu ricyo gikorwa kandi harimo umukoranabushake wiyemeje kuzamugurira urugi rwo gushyira ku bwiherero bamwubakiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU