Diamond yavuze ko Zari Hassan wari umugore we yajyaga amuca inyuma akaryamana n’abagabo barimo Peter ubarizwa muri P-Square ndetse n’umusore wajyaga umukoresha imyitozo ngo ibi biri mu byatumye ashwana nawe.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Mata 2019 ,nibwo Diamond yatumiwe mu kiganiro ubusanzwe gica kuri Radio abereye umuyobozi ya Wasafi Fm aha yabajijwe bimwe mu bibazo bitandukanye birimo intandaro yuko yatandukanye na Zari bahoze babana nk’umugabo n’umugore.

Diamond yavuze ko hari byinshi yamumenyeho biri mu byatumye bashwana birimo nko kuba uyu mugore yararyamanaga na Peter Okey wabarizwaga muri P-Square ndetse n’umusore wamukoreshaga imyitozo ngorora mubiri.

Peter wo muri P-Square bivugwa ko bajyaga basambana mu ibanga

Aha Diamond yabajijwe niba hari ibimenyetso bifatika yasubije ko bihari usibye ko yabanje kuryumaho igihe kirekire kugera ubwo bimwanze mu inda niko kubishyira hanze batandukana gutyo. Mu butumwa Zari yasubije Diamond yamaganiye kure aya makuru ndetse amubwira ko ibyo avuga byose ari kubeshya kuko kugera magingo aya ntacyo ajya amufasha ku rubyaro babyaranye haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa kubitaho yaboneyeho kumusaba kudafata iyambere ngo ajye ku nsakazamajwi z’iwabo muri Tanzania ngo yirirwe abeshya abantu ibitarabaye.

Kuri ubu impaka zabaye ndende kugera ubwo umwe aravuga ikibi kuri mugenzi we ako kanya undi nawe agahita amusubiza .Twakwibutsa ko Zari aherutse gutangaza ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umusore witwa Kals kuri ubu bari mu rukundo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU