Indirimbo nshya ya Diamond yise ‘The One’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni mu gihe kingana n’amasaha 17 gusa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Diamond Platnumz yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘The One’ ikubiyemo ubutumwa bw’uburyo yakunze umukobwa mu buryo budasanzwe kugera nubwo abura ibitotsi kubera urwo amukunda rudasanzwe.

Iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bw’amashusho na Kenny ukorera muri Zoom Production naho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Lizer Classic muri Wasafi Records mu gihe amashusho yo yafatiwe muri Morogoro, Bagamoyo na Tanga Magoroto ho mu gihugu  cya Tanzania.

Iyi ndirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni mu gihe imaze hanze amasaha 24 ,gusa abagera kuri Miliyoni yuzuye bayirebye mu gihe kingana n’amasaha 17 aya mashusho ashyizwe ku rubuga rwa Youtube ubusanzwe rushyirwaho amashusho y’ibintu bitandukanye. aho aka gahigo ntamuhanzi uramugwa mu ntege.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU