Edward Alukuma yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubukungu kiri muri Kenya kuri ubu bigoye  ugereranyije nuko yarabayeho .Ngo mbere ubukungu buhagaze neza yaryaga ibiryo 12 by’akawunga akumva ameze neza gusa ngo ubu ibintu byarahindutse ubukungu bwarazamutse ku kigero cyo hejuru.

Umugabo witwa Edward Alukuma afite imyaka 38 y’amavuko akomoka muri Kenya, ni umwe mu bagabo bazwiho kurya cyane muriki gihugu aho ahamya ko arya ibiryo 12 by’ubugari bwa Kawunga mu gihe gito.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Ghafla uyu mugabo yavuze ko kuri ubu ubukungu buhagaze nabi ngo ntakibona  ibiryo bihagije ugereranyije nibyo yabonaga mbere ubukungu butarazamuka ngo n’ibicuruzwa ku isoko bizamuke.

Edward avuga ko iyi ari impano yifitemo ngo kuko ibi biryo arya ubusanzwe bishobora kurya abasore 4 cyangwa 5 b’inkorokoro kandi bashoboye kurya ngo kandi we abirya mu gihe gito kandi agahaguruka akagenda yemye.

Uyu mugabo kuri ubu ufite abagore 2 ndetse n’abana ku ishuri avuga ko bimukomereye cyane kubera ko ikiguzi cy’ubuzima bwaha hanze buhenze ari nayo mpamvu yahisemo kwigomwa ibiryo byinshi yaryaga mu rwego rwo kubanza kuzuza inshingano ze nk’umugabo mu rugo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU