Seleman Mirundi uzwi nka Fighter wahoze ari umurinzi wa Diamond akirukanwa kubera gushyira mu majwi uyu muhanzi avuga ko afashwe nabikuri ubu yagaragaye asigaye acungira umutekano Hamisa Mobetto wahoze ari umukunzi wa Diamond.

Ibi bije nyuma yahoo uyu musore w’ibigango arwaye hakabura umuntu numwe umusura mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar Es Salaam ubwo Fifhter yasezererwaga mu bitaro yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cyose yari amaze arembye nta bufasha na bumwe yigeze yakira buturutse kuri Diamond cyangwa undi uwo ari we wese wo muri Wasafi Records anahishura ko amaze igihe ahagaritswe ku kazi.

Fighter yari umwizerwa wa Diamond Platnumz ndetse yari umurinzi uhoraho wamubaga hafi buri gihe mbere y’uko yirukanwa n’uyu muhanzi amaze imyaka irenga itanu afite akazi ko kumurinda.

Kuri ubu nuko uyu musore yagaragaye acungira umutekano Hamisa Mobetto mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza bya Tridea Cosmetics.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU